Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa uri mu bagezweho mu Rwanda, binyuze mu kwandika Sinema, yavuze ko gukura yumva inkuru y’uburyo umwiraburakazi yegukanye ikamba rya Miss France biri mu byamuhaye ikizere cyo kwitabira Miss Rwanda 2021.
Yavuze ko kumva ko Umunyarwandakazi yanditse amateka ku isi hose, agatsinda ibigeragezo birimo abashakaga kumushuka no kumufatirana, byamuteye imbaraga n’ubushake bwo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Yagize ati “ Inkuru ya Sonia Rolland nayumvaga nkiri mu ishuri, nkumva intege zinyuzuye. Yari umwirabura wa mbere ubigezeho kandi byongeyeho akaba Umunyarwanda. Ni imwe mu mpamvu zampaye icyizere cyo kwitabira Miss Rwanda.”
Kayirebwa ukunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, yabigarutseho nyuma yo kureba Filime ‘Unexpected Destiny’ igaruka ku mateka ya Uwitonze Sonia Rolland wakuze aziko azaba umukinnyi wa Basketball.
Akimara kureba iyi filime yerekanwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 muri Canal Olympia, yavuze ko we na Sonia Rolland bahuje byinshi birimo kwitabira irushanwa ry’ubwiza ndetse na Sinema.
“Destin Inattendu’’ cyangwa ‘‘Unexpected Destiny’’ yasohotse Kanama 2023, igaruka ku buzima bwa Sonia Rolland w’imyaka 43.
Igaruka ku mukobwa witwa Nadia ukurana inzozi zo gukina Basketball, akaba Nyampinga w’u Bufaransa nyuma akaza kuba umukinnyi ukomeye wa filime.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 aba atuye mu Mujyi muto wa Angoulême mu Bufaransa. Ubuzima bwe bwa buri munsi buba ari ugukina Basketball, kugirana ibihe byiza n’inshuti ze n’umuryango ariko afite inzozi zo kuzajya kwiga mu Mujyi wa Paris.
Ubuzima bw’uyu mukobwa buza guhinduka mu buryo atatekerezaga nyuma yo guhurira ku mukino wa Basketball n’umwe mu bategura Irushanwa rya Nyampinga w’u Bufaransa, akamusaba kwiyandikisha.
Nadia aza kujya muri iri rushanwa atizeye gutsinda ashyigikiwe na se Thierry Godard bikaza kurangira yegukanye ikamba.
Nyuma kubona amahirwe yo guhagararira agace atuyemo, uyu mukobwa uvanze (métisse) uba ukomoka mu Rwanda, atangira guhura n’ibibazo by’irondaruhu no gusuzugurwa.
Muri Angoulême umuryango wa Nadia ntuba worohewe n’ibibazo by’irondaruhu ndetse uba uhora wakira ibikangisho n’amabaruwa bitandukanye kubera ko ari abirabura.
Muri iyi filime Esther Rollande akina yitwa Nadia, Thierry Godard ukina yitwa Jacky akaba ari na we se wa Nadia mu gihe Mata Gabin akina yitwa Liliane akaba nyina wa Nadia. Iyi filime imara isaha n’iminota 30.
Amafoto: Kwizera Remy Moise



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!