Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zirimo "Nzaririmba", "Sinzibagirwa", "Number One", "Karame", "Nkwiye kurara iwawe", “Nturi wenyine”; zose zashimwe n’abemeramana kubera uburyo zibafasha kuyegera.

Uyu munyempano agiye gutangirana umwaka wa 2020 imbaraga dore ko abimburiye abandi bahanzi bahimbaza Imana gutegura igitaramo gikomeye mu matariki ya mbere.

Iki gitaramo yise "Israel Mbonyi live in concert Huye" giteganyijwe kubera mu nzu y’imyidagaduro ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye izwi nka Auditorium, ku wa 2 Gashyantare 2020 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Israel Monyi yavuze ko ari ubwa mbere agiye gukorera igitaramo gikomeye mu ntara by'umwihariko i Huye.

Yagize ati ”Auditorium najyaga nyumva ni hamwe mu hataramiye abahanzi b’ibyamamare, nari ntarahataramira ni ubwa mbere nzaba mpakoreye igitaramo.”

Yakomeje avuga ko yiteguye guhimbaza Imana afatanyije n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bakunda umuziki we ndetse n’abaturage b'i Huye batahwemaga kumusaba kuhakorera igitaramo.

Mu bahanzi bamaze gutangazwa bazafatanya na Israel Mbonyi muri iki gitaramo harimo Nkomezi Prosper na Iyamuremye Serge na bo bafite ibihangano bihembura imitima ya benshi kubera ubuhanga byandikanywe n'uburyohe bikoranywe.

Abanyeshuri bagura amatike mbere y’igitaramo kiba, bagabanyirijwe cyane ko iri kugura 2000 Frw naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw.

Abatari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyir’izina, itike bazayigura 5,000 Frw.

Reba indirimbo nshya ya Israel Mbonyi

Israel Mbonyi agiye gususurutsa abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye
Israel Mbonyi agiye gususurutsa abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi myaka ya vuba
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi myaka ya vuba