00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi, Ben&Chance n’abarimo ‘True Promises’ bategerejwe mu gitaramo ‘Praise Unlimited’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 September 2026 saa 11:29
Yasuwe :

Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagiye guhurira i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Praise Unlimited’, kizabera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo cyateguwe na Halal Afrika ku bufatanye na Authentic Events, gitegerejwemo abahanzi nka Israel Mbonyi, Ben & Chance, René & Tracy na True Promises Ministries bo mu Rwanda, Joe Mettle wo muri Ghana, Lebo Sekgobela na OnceMore Six bo muri Afurika y’Epfo, Bella Kombo wo muri Tanzania, Grace Charles wo muri Ghana, Emeka Songsz wo muri Nigeria na Evelyn Wanjiru wo muri Kenya.

Igitekerezo cya Halal Afrika cyatangijwe mu 2016 i Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abavandimwe bo mu muryango wa Onn hamwe n’abandi Banyafurika bari bahuje icyerekezo cyo guteza imbere umuziki wa Gospel ukomoka muri Afurika.

Nyuma y’umwaka umwe, mu 2017, habaye igikorwa cya mbere cya Halal Afrika i Baltimore, Maryland, ari na ho hasohokeye album yabo ya mbere yiswe “My Best Worship.” Intsinzi y’uwo mushinga yabongereye imbaraga zo gukomeza gukorera kuri icyo cyerekezo.

Mu 2019, Halal Afrika yakomereje ibikorwa byayo muri Victoria muri Afurika y’Epfo, aho hasohokeye umushinga witwa “The Moment.” Uwo mushinga wakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bice bitandukanye by’Isi.

Nyuma yaho, ibikorwa bya Halal Afrika byakomeje kwaguka, byitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Vashawn Mitchell, Tim Reddick na Rodney East. Mu 2022, bafashe amajwi y’umushinga “Through It All” i Pretoria muri Afurika y’Epfo, waje gusohoka muri Nyakanga 2023.

‘Praise Unlimited’ ni cyo gitaramo cya mbere Halal Afrika igiye gukorera i Kigali, aho izahuriza hamwe abahanzi bo mu bihugu bitandukanye mu kuramya Imana no gutanga ubutumwa binyuze mu muziki.

Ni igitaramo cyitezweho ibindi bikorwa birimo ‘Influencer Content Day’, Meet & Greet ndetse na ‘Praise & Worship Session’, n’ibindi bizafasha abakunzi b’umuziki wa Gospel guhura n’abahanzi bazitabira iki gikorwa.

Israel Mbonyi, Ben&Chance n’abandi barimo ‘True Promises’ bategerejwe mu gitaramo ‘Praise Unlimited’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages