Israel Mbonyi yageze mu Bwongereza nyuma y’ibitaramo amaze iminsi akorera mu Burayi, mu bihugu birimo u Bubiligi n’u Budage.
Amakuru y’uko yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye yemejwe n’ibiro bya Ambasade, byagaragaje ko habaye ibiganiro byibanze ku ruhare rw’abahanzi nyarwanda mu kumenyekanisha igihugu no gukomeza kubaka isura nziza y’u Rwanda binyuze mu muziki.
Uyu muhanzi azakorera ibitaramo muri North Church mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026.
Ni igitaramo kizahuza Abanyarwanda batuye mu Bwongereza n’inshuti zabo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bo mu bindi bihugu bituranye n’u Bwongereza.
Nyuma y’ibi bitaramo azasoreza muri Suède ku wa 4 Nyakanga 2026.
Israel Mbonyi azahita ataha atangire imyiteguro y’ibindi bitaramo bizenguruka Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu nka Uganda, Tanzania na Kenya.
Israel Mbonyi wanamaze guteguza album cyangwa EP nshya, yanateguje igitaramo ‘Icyambu5’ aho agiye gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Uyu muhanzi afite agahigo ko kuba ari we wenyine umaze gukorera ibitaramo bine muri BK Arena yikurikiranya kandi akuzuza iyi nzu y’imyidagaduro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!