Biracyafatwa nk’ikizira kikaziririzwa kubona umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana aririmbira mu kabari cyangwa mu kabyiniro, ahafatawa na bamwe nko mu isangano ry’abanywatabi, abasinzi, indaya n’izindi nkozi z’ibibi.
Si mu kabari gusa, kuko no mu bitaramo byabereye ahandi ariko birimo abaririmba indirimbo zisanzwe hari bamwe babifata nko kwifatanya n’abakobanyi.
Abahanzi babaribwa ku mitwe y’intoki nibo bibohoye kuri iyo myumvire, bakaba bashobora kwifatanya n’abandi bahanzi mu bitaramo bitari iby’amasengesho.
Uretse umuhanzi Theo Bosebabireba nta wundi uragerageza kuririmbira ku byakiniro akora indirimbo zo guhimbaza Imana.
Mu kiganiro Radio Isango Star yagiranye n’umuhanzi Israel Mbonyi, ukunzwe mu buryo bikomeye n’ingeri nyinshi (abasenga n’abadasenga), yabajijwe niba ashobora kujya gutaramira mu tubari n’utubyiniro asubiza ko bishoboka mu gihe yaba agiye kuvuga ubutumwa.
Yagize ati “Mu kabyiniro naririmbamo ari buryo bwo kuvuga ubutumwa ariko ari ukugenda gushimisha abantu aho ngaho sindabyumva. Nabanza nkabisengera.”
Mu mwaka ushize uyu musore yaririmbye mu gitaramo gisanzwe ‘Legends Alive’ cyari cyateguwe na KNC, aho umuhanzi w’imena yari Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo.
Israel Mbonyi avuga ko nta cyamubuza kujya gushyigikira bagenzi be bakora indirimbo zitwa iz’Isi kuko nawe iyo yabatumiwe mu bitaramo bye bitanga bakajyayo.
Ati “Nanjye njya mbatumira mu bitaramo byanjye. Reka nanabashimire na Bruce Melody, ba Knowless, ba Christopher bose bari bahari mu gitaramo cy’ubushize, nari nabatumiye baraza nishimiye kubabona. Nanjye rero iyo bantumiye muri gahunda zabo kuki ntajyayo? Ndagenda nkabashyigikira.”
Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Nkwiriye Kurara Iwawe’ izaba iri kuri alubumu ye gatatu ataratangaza izina ryayo.




Ibitekerezo 0