Kwita Izina 2026 ni ibirori biteganyijwe kubera i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026. Bizitabirwa n’abantu batandukanye barimo abahanzi, abakinnyi, abayobozi n’abandi bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu nzego zitandukanye.
Uyu mwaka, abana b’ingagi 22 ni bo bazahabwa amazina, umwe muri bo akazitwa na Israel Mbonyi, uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Israel Mbonyi yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ushyizwe mu bazita amazina abana b’ingagi. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2014, ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise ‘Number One’.
Kugeza ubu, Israel Mbonyi afite umwihariko wo gutegura ibitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu Concert’, bimaze kuzuza BK Arena inshuro eshanu zikurikiranya.
Uretse Israel Mbonyi, umuhango wo Kwita Izina uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye. Byitezwe ko bukeye bw’uwo muhango, ku wa 5 Nzeri 2026, muri BK hazabera igitaramo cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nigeria, Rema.
Si Rema gusa uzaririmba muri iki gitaramo, kuko hanatumiwe Kenny Sol na Kivumbi King. Ni mu gihe abazacyitabira bazaba basusurutswa n’abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Marnaud na DJ Senshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!