Mbonyi ubusanzwe witwa Mbonyicyambu Israel ari mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana bavuga rikijyana mu Rwanda kubera ingaruka nziza agira ku bemera Imana n’abakiri inyuma y’agakingirizo Shitani yabateze bakaba imbata z’ibyaha.
Indirimbo ze zikundwa by’ikirenga n’abanyotewe ingoma y’ijuru ndetse zihabura abarushye kandi zivana benshi mu mwijima bagatera intambwe bajya mu mababa ya Nyagasani.
Ibi yabishimangiye mu kiganiro Israel Mbonyi yagiranye na Samedi Détente avuga ko ibyo aririmba hari benshi bikiza abatabarika ndetse by’umwihariko yatanze ubuhamya bugufi asobanura ko yigeze guhura n’umuntu waretse kwiyambura ubuzima ku bw’ubutumwa bwiza yumvise mu bihangano bye.
Mbonyi yavuze ko iyo iyo ukorera Imana “abantu bose ugomba kubasekera, ugomba kubumvira ndetse iyo uri umukozi w’Imana hari igihe uhura n’umuntu wararirimbye indirimbo ikamufasha mbese igakiza ubuzima bwe na we bikagushimisha.”
Yongeyeho ati “Nigeze guhura n’umuntu wigeze gushaka kwiyahura arangije yumvise indirimbo zanjye arahembuka, arakira mu mutima iyo gahunda yari afite arayireka, yari yararanye gahunda yo kurara apfuye […] twarahuye arampobera, yarishimye.”
Uyu muhanzi avuga ko “Kugabura iby’Imana birasaba kutagira umugayo, birasaba kwitwararika, kugabura iby’Imana ufite umugayo abantu ntabwo bakumva.”
Izina ‘Israel Mbonyi’ ufite indirimbo nshya yise ‘Hari ubuzima’ afite izindi zamaze gucengera mu buzima bw’Abanyarwanda bakunda ijambo ry’Imana rinyuze mu ndirimbo.
Mu zakunzwe cyane mu myaka yashize ‘Number one’, ‘Hari impamvu’, ‘Ku migezi’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Yankuyeho urubanza’, ‘Ku marembo y’ijuru’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO