00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isubyo mu mushinga w’indirimbo ya Meddy n’Umurundi Sat B

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 28 March 2019 saa 10:25
Yasuwe :

Indirimbo y’umuhanzi w’Umurundi Sat B yafatanyije n’umunyarwanda Meddy yagombaga kuba yarasohotse mu mpera z’umwaka ushize, ariko uyu mushinga waheze hagati.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania aho Meddy nawe yari yagiye gukorera ize muri Wasafi Records ya Diamond Platnumz. Yatunganyijwe na producer witwa Yogo umwe mu bafite izina muri Tanzaniya.

DJ Paulin wari watumiye Meddy mu bitaramo yagombaga gukorera i Burundi ni nawe wari wishyuriye Sat B, kugira ngo abashe gukorana indirimbo n’uyu musore ufite abakunzi akangari mu Burundi.

Byari biteganyijwe ko Meddy na Sat B bari gufatira amashusho y’iyi ndirimbo i Burundi, bakanafatanya kuyiririmba mu gitaramo. Ibi byose ntabwo byaje gukunda kuko Meddy atigeze ajya gutaramira i Burundi bitewe n’uko yagize impungenge z’umutekano we.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na DJ Paulin, yavuze ko indirimbo yagombaga kuba yarasohotse ariko byatewe n’uko Meddy yabahindutse, imirimo yo kuyirangiza ikandindira.

Yagize ati “Kuba indirimbo itarasohoka ni uko Meddy yasibije kiriya gitaramo kandi twari twiteze ko mbere y’uko igitaramo kiba bagombaga kubanza kuyiragiza. Igitaramokimaze gusubikwa byakomeje kutugora kugira ngo irangire.”

DJ Paulin yavuze ko kugeza ubu bategereje ko Meddy agaruka muri Afurika, bakabasha gufata amashusho y’iyi ndirimbo nubwo nta gihe nyacyo bazi bizabera.

Kuba iyi ndirimbo itarasohotse, uyu mugabo abifata nk’igihombo kiyongera ku yandi mafaranga $5000 yari yamwishyuye mbere n’andi yagiye mu myiteguro y’igitaramo kitabaye.

DJ Paulin aheruka mu Rwanda, aho yari yaje mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Doda yakoreshejemo abahanzi babiri bakunzwe i Burundi, MB Data na B Face.

Aya mashusho yatunganyijwe n’umunyarwanda Bernard Bagenzi umaze igihe kinini akorera abahanzi b’abanyarwanda batandukanye.

DJ Paulin uri hagati niwe wahuje Meddy na Sat B
Indirimbo ya Meddy na Sat B yararangiye hategerejwe amashusho yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages