00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isura nshya mu kwitabira ibirori n’ibitaramo mu Rwanda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 May 2023 saa 03:31
Yasuwe :

Ku muntu udaheruka mu Rwanda, kwitabira igitaramo cyangwa se imikino imwe n’imwe ntibigisaba gutonda umurongo cyangwa gukata hirya no hino muri za ‘quartier’ ugiye kureba aho wagura itike igufasha kwitabira igikorwa runaka.

Ubu ibintu byarahindutse cyane kubera ikoranabuhanga rikomeje gutuma benshi boroherezwa ubuzima kandi ryazanye uburyo bushya bwo kugura no kugurisha amatike binyuze kuri murandasi.

Ubu ni uburyo abategura ibitaramo bavuga imyato bishimira ko bworoheje akazi ku buryo ubu bamenya neza umubare w’abitabiriye igikorwa cyabo hatajemo uburiganya no kugenekereza imibare y’abitabiriye.

Si benshi bakigurira amatike ku muryango, bazana telefone berekana inyemezabwishyu yabo bagakurikira igitaramo cyangwa umukino ntakibazo.

Mu Rwanda hamaze guhangwa ibigo birenga bine bikoresha ubu buryo bwo kugurisha amatike kuri ‘internet’.

IGIHE yasuye ibi bigo bigurisha amatike kuri internet birimo RG Tickets,Noneho Events na TiCQet mu kurebera hamwe uko ubu buryo bukora.

Duhereye kuri RG Tickets (https://rgtickets.com/) icuruza amatike menshi y’igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction, Seka Live, Inkuru ya Rusine n’ibindi.

Iyo umuntu aguze itike anyuze kuri uru rubuga, ashobora gukoresha MoMo Pay cyangwa ikarita ya VISA na MasterCard yishyura akayibona kuri email.

Ukijya kugura tike kuri uru rubuga uhabona nimero ya WhatsApp ushobora kwifashisha usaba ubufasha ugasubizwa igihe icyo ari cyo cyose.

Ba nyiri uru rubuga bunguka bitewe n’amatike yacurujwe aho bagira ikigereranyo runaka ku ijana bafata bemeranyijweho na nyiri igitaramo.

Umukozi wa RG Tickets, Fabrice Singiro Stunner, yavuze ko Abanyarwanda barikwitabira cyane kugurira amatike kuri internet umunsi ku munsi bitewe n’uko iterambere rigenda rigera ku bantu batandukanye.

Urundi rubuga rucuruza amatike mu Rwanda ni Noneho Events. Uretse kugurisha amatike, runaberaho amatora y’abahataniye ibihembo bitandukanye bitangirwa mu Rwanda nka Kiss Summer Awards, The Choice Awards n’ibindi.

Noneho Events (https://events.noneho.com/) ni yo yagurishije amatike y’ibitaramo birimo icy’Itorero Inyamibwa ‘Urwejeje Imana’, Rwanda Rebirth Concert yatumiwemo The Ben , igitaramo cya Kizz Daniel n’ibindi.

Misigaro Eric ukoresha uru rubuga, yavuze ko utegura igitaramo ahabwa uburenganzira bwo kureba abagura amatike n’amafarana amaze kwishyurwa.

Urundi rubuga ni TiCQet (https://www.ticqet.rw/) rubarizwa mu kigo Centrika LTD. Rwifashishwa mu kugura amatike y’ibitaramo n’imikino bibera muri BK Arena ndetse rukanafasha abashaka gusura Nyandungu Eco Park.

Binyuze kuri kuri uru rubuga, uwateguye igitaramo aba abona buri munota abagura amatike, amafaranga bishyuye, imyanya bari kujyamo ari benshi, amatike ari kugurwa cyane kurusha andi niba ari VIP cyangwa ahasanzwe ku buryo abona umubare w’imyanya isigaye.

Umukozi wa Centrika ushinzwe abakiliya no kumenyekanisha ibikorwa, Mutabazi Winnie , yabwiye IGIHE ko iyo igitaramo kiri kuba na bwo baba babona umubare wabinjira mu gitaramo n’imyanya bari kujyamo cyane, ku buryo uwagiteguye na we aba abibona muri ‘système’ yahawe.

Hari igihe uwaguze itike ashobora kwibeshya, akandika ‘e-mail’ ye nabi. Icyo gihe ashobora guhabwa ubufasha ahamagaye kuri 2838 cyangwa kuri nimero iri kuri uru rubuga.

Iyo utaguze itike kuri internet ufashwa kuyigura igihe ugeze ku muryango ariko nta mafaranga bakira mu ntoki. Uwaguze tike yishyura kuri Momo, Airtel Money, Visa card na MasterCard.

Umwihariko w’uru rubuga ni uko ushobora kugura itike y’ibitaramo cyangwa imikino ikurikiranye, ukayagurira umunsi umwe wishyuriye rimwe cyangwa mu byiciro.

Urugero nka BAL izamara iminsi itanu; ushobora kugurira rimwe iyi minsi yose ugahabwa itike eshanu.

Ikindi ushobora gusanga kuri TiCQet ni ugufata umwanya (Booking) mu gihe udafite amafaranga ukazishyurira rimwe cyangwa mu byiciro mu gihe cy’iminsi itatu mbere y’igitaramo. Iyo iyo minsi irangiye, umwanya wawe uhabwa undi uwushaka.

Kuri TiCQet, igitaramo cyagurishije amatike agashira ni icyo kumurika album ya Israel Mbonyi yise ‘Icyambu’ mu gihe icyinjije amafaranga menshi kugeza ubu ari icya Tayc ‘Tayc Live in Kigali’.

Lubega Remy utegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction n’ibindi, yanyuzwe n’uburyo bushya bwo kugura amatika kuri internet, avuga ko hari byinshi byahindutse kuko ubu babasha kubona uburyo amatike y’ibitaramo byabo agurwa bakemenya niba hari impinduka bakora hakiri kare.

Yagize ati “Ni byiza, ubu buryo burizewe kandi butuma uwateguye igitaramo abasha kubona uburyo amatike ye agurwa, akabona aho yakongera imbaraga cyangwa niba hari icyo akeneye guhindura ku biciro.”

Yakomeje agira ati “Ubu tubasha gukora igitaramo dushingiye ku makuru y’abakiliya bacu kuko tuba tubona abo ari bo n’icyo buri mukiliya yifuza. Mbere y’ibyo, nta bumenyi twari dufite kandi koko nk’umucuruzi mwiza uba ugomba gusobanukirwa n’ibyo umukiliya akunda.”

“Uba ufite kandi incamake z’ibicuruzwa byawe mu gihe nyacyo bitandukanye no kuba ubifite mu bitekerezo gusa.”

Ikindi abategura ibitaramo bishimira ni uko ubu buryo bwagabanyije umubare w’amatike y’uburiganya, bigatuma bakorana neza n’abakiliya kuko baba bahawe serivisi nziza kandi irimo umutekano, ku rubuga rwizewe.

Ubu buryo kandi bugabanya ibibazo bishobora kuvuka mu guhanahana amafaranga hagati y’abantu.

Lubega yavuze ko hakiri ibibazo birimo kuba abantu bamwe bataramenya neza uko ubu buryo bwo kwishyura kuri internet bukorwa, gusa umunsi ku munsi bagenda babyumva.

Abanyarwanda bitabira ibitaramo ntibagikata hirya ni hino muri 'quartier' bashaka amatike yo kwinjira aho byabereye
Ubu Umunyarwanda agura itike yibereye iwe mu rugo cyangwa mu kazi, akahava yinjira mu gitaramo nta yandi mananiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages