Abusakivi Ballet ni itorero ry’urubyiruko rufite impano zinyuranye rwishyize hamwe ngo rusigasire umuco nyarwanda rubinyujije mu mbyino, imihamirizo, indirimbo, amahamba, amazina y’inka, gucuranga iningiri, umuduri, icyembe n’ibindi bikoresho by’umuziki gakondo.
Muri iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuwa 2 Mata 2017, Abusakivi berekanye ibijyanye no ‘Kunywana’ banasobanura byimbitse igihango cy’ababaga biyemeje kunywana nk’uko byakorwaga mu Rwanda rwo hambere.
Iki gitaramo cyatangiye bitinze ugereranyije n’amasaha yari yagenwe, byari biteganyijwe ko batangira saa kumi n’ebyiri ariko batangiye ahagana saa moya n’igice z’ijoro.
Igitaramo cyari cyiswe ‘Igihango’, cyitabiriwe n’abatoza b’Itorero ry’Igihugu Urukerereza nka Muyango, umuhanzi urambye mu byo gucuranga inanga Mushabizi Yohani Mariya Viyani ndetse n’umusizi Gasizi ka Sinzi yasusurukije abacyitabiriye.
Muri iki gitaramo kandi bavuze amateka y’Itorero Abusakivi kuva ryatangiye mu 2008 aho ryakoreraga mu Murenge wa Kimironko muri Gasabo. Ubu, rimaze kwitabira amaserukiramuco menshi atandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga aho ryanataramye mu ryitwa Brave Festival muri Pologne.
Kunywana byakorwaga bite hambere?
Kunywana ni umuhango abanyarwanda bakoraga bashaka kunga ubumwe, cyangwa se kuba inshuti nyanshuti.Abanywana birasaga ku nda, umwe akanywa amaraso y’undi. Kirazira ko abantu banywanye bahemukirana, kuko uhemukiye undi igihango kimwica, agapfa nabi cyane.
Umuntu ujya kunywana n’undi, arabanza agashaka icyuma n’ifu y’amasaka n’ikibabi cy’umuko. Nuko abanywana bagasezerana aho bazahurira. Ku munsi wo kunywana bakazana ikirago bakakicaraho, ubanywanisha akenda icyuma agaca ururasago ku nda z’abanywana, amaraso akayatega ikibabi cy’umuko, akenda ifu akayitoba muri ya maraso, yarangiza agaha abanywana bakanywa.
Ubatongera yafataga icyuma akagikubita mu kiganza agira ngo:" Ndabateranyije" uzahemukira undi, cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice. Nyuma bazanaga icyuma cyogosha. Utongera ati: " lyi ni kimwa, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa ikagutuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse umuhemukiye kimwa ikakubuyereza hose.
Utongera akongera agatongera undi. Yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye n’uko umwe ahaye undi ikintu, inka cyangwa ihene cyangwa isuka; kirazira ko bahaguruka ari nta cyo bahanye, kandi bahagurukira rimwe bombi, ntawe utanga undi.
Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugirirana inabi iyo ari yo yose. Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica. Uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n’igihango.



















TANGA IGITEKEREZO