Ribinyujije mu cyo bise ‘Itetero’, Itorero Inganzo Ngari risanzwe rizwiho imbyino gakondo nyarwanda, rigiye gutoza abana n’urubyiruko kubyina Kinyarwanda n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’igitaramo nyarwanda.
Mu kiganiro n’abagize Inganzo Ngari, batangaje ko mu gihe abana n’abanyeshuri bari mu biruhuko batekereje kubashyiriraho ingando y’umuco izamara iminsi icumi iha ababyifuza ubuvungukira bw’ubukungu bw’umuco nyarwanda.
Mu gihe cy’iminsi icumi uhereye kuwa 10 ukageza kuwa 20 Ukuboza 2014, muri Cercle Sportif mu Rugunga, abana baziyandikisha muri iyi gahunda bazatozwa kubyina no guhamiriza Kinyarwanda, kuvuza ingoma, kuririmba, ubuvanganzo, gucuranga ndetse banaganirizwe n’abakuru bazaba babaha impanuro za kibyeyi.
Umuyobozi wungirije w’Inganzo Ngari, Karemera Emery yavuze ko batekereje kuri iki gikorwa bagamije gukundisha umuco nyarwanda abakiri bato no gutuma babona ibyo bakora mu biruhuko.
Yagize ati ,“Twabiteguye tugamije gukundisha umuco wacu abakiri bato, ni byiza ko abana bakura bakunda umuco wabo, nubwo harimo no gushaka ibyo abana n’abanyeshuri bahugiramo mu biruko kandi bibungura ubundi bumenyi, burya ni byiza ko uwitoza ikintu runaka abigira hakiri kare”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko benshi muri bo batangiye kwitoza kubyina no guhamiriza bakiri bato. Yagize ati “Nkanjye natangiye gutozwa kubyina mifite imyaka 6, twifuza ko aho twanyuze dutozwa n’abandi bahanyura kuko byatugiriye akamaro ubwacu hamwe n’igihugu muri rusange.”
Itorero Inganzo Ngari ryabaye ubukombe ryamamara mu gihugu kubera kubyina gakondo nyarwanda ndetse ribasha no kugera mu mahanga menshi. Kuri iyi nshuro, ibyo bagezeho ntibifuza kubyihererana ahubwo barashaka no kubitoza abakiri bato hato hatazagira ibizimira.
Abemerewe kwitabira iyi ngando y’umuco ‘Itetero’ ni abana bafite kuva ku myaka 3 y’amavuko hamwe n’urubyiruko. Kugira umwana ahabwe ubu bumenyi, akazajya yishyura amafaranga ibihumbi bitatu by’amanyarwanda (3000) ku munsi. Kuko bateganya umubare ntarengwa w’abana bo gutoza, ababyifuza barasabwa kwiyandikisha mbere muri Cercle Sportif mu Rugunga.
Mu birori byo gusoza iyi ngando, itorero Inganzo Ngari hamwe n’abazaba baratojwe muri iyi ngando, bazerekana ibyo bungukiye mu Itetero.


















TANGA IGITEKEREZO