Itorero Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda akoresha imbyino, indirimbo n’ubuhanzi gakondo mu gusigasira no kumenyekanisha umuco Nyarwanda.
Ryashinzwe mu 2006, ritangira urugendo rwo kugeza umuco ku rubyiniro mu buryo bugezweho ariko budatakaje umwimerere.
Mu myaka imaze, Inganzo Ngari yagiye itegura ibitaramo byibanda ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro n’umuco warwo.
Kuva mu 2009, ryakoze ibitaramo birimo ‘Inganzo Twaje’, ‘Umuco Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’, ‘Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’ ndetse na ‘Inzira ya Bene u Rwanda’.
Mu 2015, ryakoze igitaramo ‘Ruganzu I Bwimba’, cyibanze ku mateka y’Umwami Ruganzu I Bwimba, mu gihe mu 2018 ryateguye ‘Urwamazimpaka’. Mu 2023, ryagarutse ku mateka y’u Rwanda mu gitaramo ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.
Mu 2020, ubwo ibikorwa byinshi byari byarahagaritswe kubera COVID-19, ryatangiye gutaramira abantu kuri YouTube mu bitaramo birimo ‘Urw’Inziza’.
Mu 2025, ryakoze ‘Tubarusha Inganji’, igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku Muganura, kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’uburyo rwagiye rwishakamo ibisubizo.








Ibitekerezo 0