Itorero Inganzo Ngari riri mu matorero amaze igihe kinini mu mbyino za Kinyarwanda, ryakoze igitaramo cyo kwizihiza 'Umuganura' ndetse n’imyaka 19 rimaze risusurutsa Abanyarwanda mu ndirimbo n’imbyino gakondo, cyitabirwa ku rwego rwo hejuru.
Ni igitaramo cyiswe ‘Tubarusha Inganji’, cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, muri Kigali Conference and Exhibition hazwi nka Camp Kigali.
Iri torero ryakoze igitaramo cyari kigizwe n’imbyino n’indirimbo zo mu Rwanda rwo hambere. Hari aho ryagaragaje amwe mu mateka y’u Rwanda rwa mbere y’Ubukoloni, harimo kubandwa n’uko amadini yageze mu Rwanda.
Hibanzwe ku bigaragaza amateka urubyiruko rw’ubu rwumva ariko rutarabona.
Igitaramo kijya kurangira, Inganzo Ngari yafashe ijambo ishimira abantu bagize uruhare rukomeye mu kuyiteza imbere mu buryo butandukanye.
Mu bashimiwe harimo Uwizihiwe Charles wamenyekanye mu itsinda Ingangare rikorera mu Bubiligi ariko akanaba mu Itorero Inganzo Ngari, umuhanzi Cyusa Ibrahim na Serge Nahimana uyobora iri torero.
Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho, Brave Ngabo, na yo yashimiwe, hashimwa Icakanzu Contente, Techno Market n’abandi batandukanye.
Serge Nahimana wakoreye mu ngata Alain Nzeyimana witabye Imana mu 2023 yari Umuyobozi wa Inganzo Ngari, yashimye aho yagejeje ateza imbere iri torero.
Ati "Mwe mwese mwatubaye hafi mwarakoze Imana ibahe umugisha. Mpagaze hano kuri uyu munsi, ariko mu gitaramo giheruka twari kumwe n’umuyobozi wacu Alain Nzeyimana watuvuyemo. Ntabwo nagenda ntamushimiye kuko ari we watumye n’uyu munsi tugihamije ibirindiro."
Mu bandi batanze ibyishimo muri iki gitaramo harimo Cyusa Ibrahim, Abaterambabazi na Mpano Layan.
Mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo Mutesi Scovia uzwi mu itangazamakuru mu Rwanda, Muyango Jean Marie Vianney wamamaye mu muziki gakondo n’abandi.
Uyu mugoroba wabaye umwe mu itazibagirana mu mateka y'iri toreroWari umugoroba udasanzwe ku bakunzi b'umuziki gakondoRava Nelly uzwi ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bagize Inganzo NgariMuyango ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramoMutesi Scovia ni umwe mu bari bitabiriyeMu byo berekanye harimo gutunganya ibiribwa mu buryo bwa Kinyarwanda hifashishijwe isekuruIntore Cyogere ubarizwa mu Itorero Ishyaka ry’Intore yari yizihiweInkumi zitandukanye zari zakoze ku mwambaro wo kurimbana zitabiriye iki gitaramoInganzo Ngari yari imaze igihe iteguje igitaramo kidasanzwe ndetse yasohoje iri sezeranoInganzo Ngari yakinnye umukino werekana uko byari bimeze ku mwaduko w'abazunguInganzo Ngari ni rimwe mu matorero akundwa na benshi mu RwandaInganzo Ngari isanzwe izwiho gukora ibitaramo biteguwe mu buryo bukomeyeIki gitaramo cyari kinogeye ijisho kubera uburyo abakobwa bagize iri torero bategaga amabokoIki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abiganjemo inkumi z'ikimeroIki gitaramo cyari cyitabiriwe na benshi bihebeye umuziki gakondoIki gitaramo cyari cyitabiriwe ku bwinshiAbagize icyiciro cy’abakobwa cy’Itorero Inganzo Ngari cyizwi nka 'Abaterambabazi' ni uku baserutse mu gitaramo 'Tubarusha Inganji'Ibyishimo byari byose ku bari bitabiriye iki gitaramoHilde Cannoodt ukomoka mu Bubiligi ni umwe mu bamaze kubaka izina mu kubyina bya KinyarwandaBerekanye uko umuhango wo guterekera wakorwaga hambereIkitaramo cyakiniwemo imikino itandukanyeUbwo Cyusa Ibrahim yataramiraga abari bitabiriye igitaramoAkanyamuneza kari kose ku bitabiriyeAbitabiriye beretswe imico itandukanye yo hambere mu muco nyarwandaAbitabiriye iki gitaramo bageze aho barizihirwa batangira kubyinaAbasore bagize iri torero baciye umugara biratindaAbasore bagize Inganzo Ngari ubwo basimbukaga urukiramendeAbasore bagize Inganzo Ngari berekanye ubuhanga bwabo mu kubyinaAbasamyi bo ku Nkombo bahawe umwanya muri iki gitaramoAbantu batandukanye bagiye bafasha Inganzo Ngari bashimiweAbagize iri torero baserutse inshuro nyinshi ku rubyiniro bereka abitabiriye imbyino zitandukanyeAbabishoboye batahanye amafoto y'urwibutsoAbabyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari baserutse bafite n'uduseke
Ibitekerezo 0