Ni ibihangano ryashyize ahagaragara mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ndetse no guhumuriza ababuze ababo.
Ibi bihangano birimo Umuvugo wiswe ‘Ejo Hazaza’ wagenewe abantu bose bariho mu 1994 ugamije guhumuriza ababuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi babwirwa ko nubwo batakiri kumwe na bo ubu bari mu Ijuru kwa Jambo.
Uyu muvugo kandi usaba abarokotse gukoresha imbaraga bafite mu kwiteza imbere mu bikorwa bitera ishema ababo babuze no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango.
Iri torero kandi rishishikariza Abanyarwanda kuba hafi abarokotse bagifite ibikomere bakabaremamo icyizere cy’ahazaza.
Nyuma yo gukora igihangano cy’isanamitima ku barokotse, Itorero Inkindi n’Amariza ryakoze indirimbo ryise ‘Bana b’u Rwanda’ risaba urubyiruko kwigira ku mateka rukubaka igihugu cyiza.
Umuyobozi w’Itorero Inkindi n’Amariza, Carine Karambizi, yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwibagirwa ibyabaye kuko ayo mateka abatera imbaraga zo kubaka ahazaza.
Yagize ati “Abana b’u Rwanda ntibazibagirwe na rimwe kwibuka kuko iyo wibutse ibyabaye cyangwa amateka biguha imbaraga zo kureba imbere hazaza kugira ngo utazasubira mu byabaye no kwirinda kugwa mu macakubiri.”
“Bahane imbaraga birinde ibibarangaza. Ababayobya, ababashora mu macakubiri kuko n’ubu hari abantu bagifite izo ngengabitekerezo. Birinde ibintu byose bibarangaza byatuma batabasha gutera imbere.”
Itorero Inkindi n’Amariza rivuga ko ahahise ari umurunga w’ejo hazaza, rigasaba Abanyarwanda gushyira hamwe imbaraga bagakomeza kuzamura urumuri rw’amahoro rutazima rumurikira u Rwanda rwavuye mu bihe by’icuraburindi.
Ibi bihangano byombi byatunganyirijwe muri Umushanana Records bikorwa na Meira Pro mu buryo bw’amajwi, amashusho yanonosowe n’abarimo Otto Shamamba, Umusizi Tuyisenge na Ibra.
Indirimbo ‘Bana b’u Rwanda’ isaba abato kubaka igihugu kizira amacakubiri
‘Ejo Heza’ ni umuvugo watuwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!