00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Inyamibwa mu bahanzi basusurukije abitabiriye ‘Ubumuntu Arts Festival’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 July 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Itorero Inyamibwa AERG rimaze kumenyekana mu mbyino gakondo ryashimishije benshi mu gitaramo, cyo guha ikaze abantu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, bitabiriye iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival riri kuba ku nshuro ya 11.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025. Cyahurije hamwe abahanzi baturutse ku migabane itandukanye barimo abanyeshuri biga umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, Liboi wo muri Kenya, Diana Baroni wo muri Argentina, Asiku Asiku wa Uganda; na Bryan Kanama, Fox Makaare, Israel Papy ndetse na Lee Dia & Neema Rehema bose bo mu Rwanda.

Mu bandi basusurukije abitabiriye harimo Itorero Inyamibwa AERG ryo mu Rwanda, Abanya-Pakistan Mustafa Baloch, Arman Rahim na Ahsan Bari. Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuziki ni Ubumuntu’’.

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’ibiganiro bitandukanye muri iri serukiramuco bimaze iminsi bibera muri Camp Kigali.

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye bimaze iminsi biba kuva iri serukiramuco ryatangira, hategerejwe ‘Ubumuntu Classic Performances’. Ni ibikorwa bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi guhera ku wa Gatanu tariki 17-20 Nyakanga 2025.

Muri ibi bikorwa abahanzi batandukanye bazajya berekana impano zabo, babihuza no gutanga ubutumwa bwo gusigasira ubumwe n’amahoro.

Abagize Itorero Inyamibwa ni uku baserutse
Abahanzi batandukanye barimo abaturutse mu Rwanda no hanze yarwo baririmbye muri iki gitaramo bahuriye ku rubyiniro
Abakibyiruka bo mu Itorero Inyamibwa bigaragaje
Abakobwa bo mu Itorero Inyamibwa beretse abanyamahanga baje muri iri serukiramuco ibyiza by'umuco nyarwanda
Abanyempano bitabiriye iserukiramuco rya Ubumuntu bakomeje guhabwa rugari mu buryo butandukanye bakigaragaza
Buri muhanzi wese wahawe rugari muri iki gitaramo yakoze iyo bwabaga
Esther Niyifasha ubwo yasusurutsaga abitabiriye abacurangira inanga
Iki gitaramo cyari kigamije guha ikaze abitabiriye iserukiramuco rya Ubumuntu
Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi barimo abo mu Rwanda no hanze
Inkumi zo mu Itorero Inyamibwa ntabwo zatengushye abitabiriye iki gikorwa
Intore zo mu Itorero Inyamibwa ntabwo zatanzwe
Iri serukiramuco ryitabiriwe n'abantu batandumanye baturutse mu bihugu birenga 30 bakora ubuhanzi
Itorero Inyamibwa AERG rimaze kumenyekana mu mbyino gakondo ryashimishije benshi mu gitaramo, cyo guha ikaze abantu batandukanye baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, bitabiriye iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival
Lee Dia ari mu bahanzi bakomoka mu Rwanda bitabajwe muri iri serukiramuco
Neema Rehema ni umwe mu basusurukije abitabiriye iri serukiramuco
Lee Dia yafashije abitabiriye abacurangira ingoma zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages