Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025. Cyahurije hamwe abahanzi baturutse ku migabane itandukanye barimo abanyeshuri biga umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, Liboi wo muri Kenya, Diana Baroni wo muri Argentina, Asiku Asiku wa Uganda; na Bryan Kanama, Fox Makaare, Israel Papy ndetse na Lee Dia & Neema Rehema bose bo mu Rwanda.
Mu bandi basusurukije abitabiriye harimo Itorero Inyamibwa AERG ryo mu Rwanda, Abanya-Pakistan Mustafa Baloch, Arman Rahim na Ahsan Bari. Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuziki ni Ubumuntu’’.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’ibiganiro bitandukanye muri iri serukiramuco bimaze iminsi bibera muri Camp Kigali.
Nyuma y’ibikorwa bitandukanye bimaze iminsi biba kuva iri serukiramuco ryatangira, hategerejwe ‘Ubumuntu Classic Performances’. Ni ibikorwa bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi guhera ku wa Gatanu tariki 17-20 Nyakanga 2025.
Muri ibi bikorwa abahanzi batandukanye bazajya berekana impano zabo, babihuza no gutanga ubutumwa bwo gusigasira ubumwe n’amahoro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!