00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Isamaza ryaba rigiye kubyutsa umutwe nyuma y’imyaka 20 risenyutse

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 January 2017 saa 12:33
Yasuwe :

Abaririmbyi bashinze itorero Isamaza ryatizaga umurindi ingabo zagize uruhare mu kubohora u Rwanda bashobora kongera kwihuza bagakora nk’itsinda nyuma y’imyaka irenga 20 bacecetse.

Itorero Isamaza ryashingiwe mu Bubiligi mu myaka igera kuri 30 ishize, ryatangiye rigizwe n’abiganjemo abagore n’inkumi zabyinaga hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gushyigikira ingabo zarwanye urugamba rwo kwihobora mu 1990.

Isamaze rigitangira ryabarizwagamo abahanzi b’abahanga barimo nka Nyiranyamibwa Suzanne, Jeanne Karigirwa Ruboneka, Anonciata Gatera, Francoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi batandukanye.

Nyiranyamibwa Suzanne umwe mu bashinze Itorero Isamaza yabwiye IGIHE ko nyuma yo kugaruka gutura mu Rwanda ateganya kongera guhuza abakecuru bagenzi be bakiriho bakongera kuririmba nk’itsinda no gukora ibitaramo by’indirimbo ahanini zibutsa abantu ibihe iri torero ryagize mu myaka yashize.

Ati “Abo twahoranye mu itorero Isamaza benshi baracyariho ariko babivuyemo, uwari umuhanga cyane mu bo twaririmbanye yaratabarutse ni Jeanne Karigirwa abandi barashatse iby’imiziki babivamo […] Ubwo naje ngiye kugerageza ndebe ko twakongera gukora ariko biragoye.”

Nyiranyamibwa avuga ko hari indirimbo yahimbye ariko zitarasohoka gusa arateganya kuzazishyira hanze kuri album nshya azamurika mu gihe kiri imbere. Mu kwihuza n’abahoze bagize Isamaza ngo yifuza ko bakora ibitaramo bito no guhanga indirimbo nshya gusa ngo ni akazi gasaba imbaraga nyinshi.

Ati “Abakobwa twaririmbanye hafi ya bose iby’umuziki ntibakibyiyumvamo, bari bafite amajwi meza, ni abahanga gusa ngira ngo murabazi, bamaze gushaka baba bahagaritse umuziki abandi barabiretse […] Nzagerageza gushaka uko nakongera kubabwira duhure twongere dukore ariko birasaba imbaraga.”

Iyo umubajije urwibutso afite ku Itorero Isamaza asubiza yitsitsa cyane ku bumwe no kutiganda byarangaga abaririmbyi ndetse no guharanira iterambere rya buri wese byabarangaga.

Yagize ati “Icyo nibukira kuri bagenzi banjye ni ugushyira hamwe no guhuza imbaraga. Sinzi ahantu twakuraga imbaraga, ndibuka ko hari igihe twavaga mu Bubiligi tukajya kuririmba mu Budage, mu Busuwisi, mu Burusiya kandi tukajyayo ari kuwa Gatandatu ndetse tugomba kugaruka i Buruseli kuwa Mbere tugakora akazi.”

Nimuberwe bakobwa, imwe mu ndirimbo z’Isamaza zamamaye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages