00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Urukerereza ryataramiye abitabiriye iserukiramuco u Rwanda rwatumiwemo muri Burkina Faso

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 February 2019 saa 01:39
Yasuwe :

U Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro mu iserukiramuco nyafurika rikomeye rya sinema, rizwi nka Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO) rinatangirwamo ibihembo bitandukanye.

Iri serukiramuco ryahuriranye n’imyaka 50 rimaze ribayeho. Iry’uyu mwaka ryatangiye ku wa 23 Gashyantare, rizasozwa ku wa 02 Werurwe 2019. Muri iri serukiramuco herekanwa filime zitandukanye, hakaba ibiganiro ku cyateza imbere sinema nyafurika, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa muri sinema nyafurika.

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, kuri uyu wa Gatandatu ni we watangije iri serukiramuco rikomeye cyane muri Afurika, anaha ikaze abaryitabiriye.

U Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi w’imena rwohereje abaruhagarariye benshi barimo abahanzi b’indirimbo abanditsi abakina filime n’abayobozi mu nzego za Leta.

Mu bahagarariye u Rwanda harimo Mani Martin, Masamba Intore, Nirere Shanel, Mariya Yohana, Muyango, abaserukiye ishuri ry’umuziki ku Nyundo, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James, Joël Karekezi n’abandi.

Muri iri serukiramuco kandi uretse kuba u Rwanda rwaratumiwe, harimo na filime z’abanyarwanda ziri guhatana.

Mercy Of The Jungle yakozwe na Joel Karekezi iri guhatana n’izindi 20 mu cyiciro cya filime ndende, Icyasha ya Dusabejambo Marie Clementine iri guhatana n’izindi 28 mu cyiciro cya filime ngufi, mu gihe Inanga ya Jean Claude Uwiringiyimana ihatanye n’izindi 14 mu cyiciro cya filime mbarankuru.

FESPACO yatangijwe mu 1969 na François Bassolet, Claude Prieux ndetse na Louis Thiombiano; ni iserukiramuco riba mu gihe cy’iminsi umunani rikitabirwa n’abakora umwuga wa sinema baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Iri torero ryacinye umudiho biratinda
Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' ryatangije FESPACO ryekana imbyino gakondo zo mu Rwanda
Itorero Urukerereza ryiyeretse mu mbyino za Kinyarwanda
Byari ibirori binogeye ijisho
Amb. Stanislas Kamanzi yitabiriye FESPACO iri kubera muri Burkina Faso
Amb. Kamanzi mu itangizwa rya FESPACO 2019 i Ouagadougou
Mariya Yohana, Muyango, Massamba Intore n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James bahura na Ambasaderi w'u Rwanda muri Burkina Faso, Stanislas Kamanzi [wambaye karuvati itukura]
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
Masamba Intore ari mu bahanzi bahagarariye u Rwanda muri FESPACO
U Rwanda rwatumiwe nk'umushyitsi w'imena muri FESPACO 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages