00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorwa rya nyampinga w’ubukerarugendo ryahejejwe mu gihirahiro

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 24 September 2013 saa 06:52
Yasuwe :

Byari biteganijwe ko irushanwa ryo gutora nyampinga w’Ubukerarugendo (Miss Tourism) ryagombaga kuba muri Kanama ariko kugeza n’ubu ryarahagaze ndetse nta n’icyizere cy’uko azaba bitewe nuko abayateguraga bahagaritswe mu gihe ryari ryatangijwe.
Amakuru dukesha “Ereka Group” bateguraga iri rushanwa avuga ko gutora Nyampinga w’Ubukerarugendo byahagaritswe n’urwego rushinzwe ubukerarugendo mu Rwanda kuko babwirwa ari bo bireba.
Ereka Group ariko bo bavuga ko bari bafite ibyangombwa bahawe (…)

Byari biteganijwe ko irushanwa ryo gutora nyampinga w’Ubukerarugendo (Miss Tourism) ryagombaga kuba muri Kanama ariko kugeza n’ubu ryarahagaze ndetse nta n’icyizere cy’uko azaba bitewe nuko abayateguraga bahagaritswe mu gihe ryari ryatangijwe.

Amakuru dukesha “Ereka Group” bateguraga iri rushanwa avuga ko gutora Nyampinga w’Ubukerarugendo byahagaritswe n’urwego rushinzwe ubukerarugendo mu Rwanda kuko babwirwa ari bo bireba.

Ereka Group ariko bo bavuga ko bari bafite ibyangombwa bahawe na RDB byo kuba bategura iri rushanwa ryari ryanatangijwe.

Aganira na IGIHE, Mpfizi Jean Marie Vianney, wari ushinzwe gutegura itorwa rya nyampinga w’ubukerarugendo muri "Ereka Group" yagize ati “Abashinzwe ubukerarugendo batubwiye habura iminsi mike ngo hatorwe nyampinga w’ubukerarugendo ko igikorwa cy’amatora ya nyampinga ari bo bireba nyamara twari tubigejeje kure tubitegura babibona. Twabasabye ko twabitegura nyuma yo guhabwa ibyangombwa baranze kudusubiza, nyamara twarabibasabye mbere bakatwihorera, RBD nayo ikatubwira ko yakoze ibyo yagombaga gukora”.

Bamwe mu bakobwa bahataniraga amarushanwa ya Nyampinga w'Ubukerarugendo; amarushanwa yari ageze mu mahina

Akomeza avuga ko bari bamaze guhamagara inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo n’itorwa rya Nyampinga baturutse mu bihugu bya Tanzania, Uganda na Kenya ndetse baramaze kubona ibihembo bya ba nyampinga biturutse mu baterankunga batandukanye nka LG, WDA, NAKUMAT, Rwandair n’abandi bimwe mu bihembo bahawe byagombaga guhembwa ba nyampinga ngo n’ubu bikaba bikibitse.

Ati “Rwandair yo yari yamaze kuturihira amatiki y’indege angana n’amadorari ibihumbi mirongo itatu (miliyoni zirenga 19 mu manyarwanda) y’impuguke zaturutse muri Tanzania, Kenya na Uganda bagera kuri mirongo ine, baza kutubuza gukomeza irushanwa bahise basubira iwabo tubabwira ko tuzababwira nibikomeza ariko kugeza ubu abashinzwe ubukerarugendo nta cyo baratubwira, tubabaza niba bashobora gukomeza iri rushanwa ariko ntibaduhe igisubizo”.

Avuga kandi ko nyuma yo guhagarikwa ba nyampinga bahatanwaga badahwema guhamagara babaza aho bigeze bakababwira ko bagitegereje igisubizo kiva mu bashinzwe ubukerarugendo, nyamara bo bari baziko nyampinga azatorwa muri Kanama.

Bahati Gasana umwe mu bayobozi bashinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo, akaba ari n’umwe mu bo bivugwa ko ari mu bahagaritse iri rushanwa, bashaka kurikomeza, yabwiye IGIHE ko ibyo bintu atanabizi kandi nta n’ibyo yigeze yumva.

Abagera kuri 15 nibo bari basigaye muri iri rushanwa biga mu mashuri y’ubukerarugendo ya RTUC na Akilah Institute.

Byari biteganyijwe ko nyampinga wari guhiga abandi cyangwa se uzahiga abandi mu gihe iri rushanwa riramutse rikomeje mu bihembo yari kuzahembwa harimo kuzarihirwa ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bihugu by’i Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages