Pfla wahoze muri Tuff Gang, mu mpera za 2011 yashinze itsinda rye bwite yise ‘Imperial Mafia Land’ ryari rifite intego yo kwigaragaza cyane ndetse rikavana mu nzira iryo yahozemo gusa kugeza ubu abahanzi yari yahurije hamwe ngo bace intege Tuff Gang bacitsemo ibice asigara wenyine.
Itsinda Pfla yari yise Imperial Mafia Land, ryari rigizwe n’abahanzi El Poeta(babyaranye) n’umuraperi Candy Moon waje kurivamo ajya gukomeza amasomo hanze y’u Rwanda. Rikimara gushingwa, Pfla arangaje imbere aba bahanzi yari yahurije hamwe bakoze indirimbo ituka Jay Polly na Tuff Gang muri rusange banemeza ko igomba kubavira mu nzira bagakora Hip Hop nyayo.
Nubwo yari yashinze iri tsinda afite intego yo kuvana Tuff Gang mu nzira, kugeza ubu ryacitsemo ibice ndetse na we yemeza ko ritagifite imbaraga ku buryo ryakora umuziki uri ku rwego yifuza.
Mu kiganiro na IGIHE, Pfla yasobanuye ko Imperial Mafi Land yaciwe intege no kuva mu muziki kwa El Poeta bakundanaga gusa ngo ari kwisuganya ashaka izindi mbaraga akomeze urugendo yatangiye.
Pfla ati “Imperial Mafia Land ntigikora nk’itsinda ahubwo yabaye Crew. Ni ukuvuga buri muhanzi wayibagamo ari kwikorana ku giti cye. Ikibazo cyavutse gikomeye kigatuma ducika intege urabona Candy Moon yagiye kwiga hanze, hanyuma Poeta na we asa n’uvuye mu muziki. Ibyo byose byaduciye intege gusa Poeta ni umwe mu bahanzi bari bakomeyemo amaze kugenda rero dusubira inyuma”
Pfla usigaye muri iri tsinda wenyine avuga ko yatangiye kwinjizamo amaraso mashya bityo akaba afite umuraperi mushya witwa SOSA bagiye kujya bakorana umunsi ku munsi mu muziki no mu bitaramo yitabira.
Pfla yemeza ko yavuye muri Tuff Gang kubera umutima mubi wa Jay Polly. Ati, “Nkubwije ukuri tudaciye ku ruhande, nyuma yo kuva muri Tuff Gang nshengurwa cyane no kubona level(urwego) Jay Polly agezeho . Biriya byose yabigezeho kubera conspiracy, propaganda . Ibyo yagezeho byose ni inyungu za Tuff Gang yagiye yiba mu gihe twari kumwe , kera twarasangiraga, twagabanaga inyungu tubonye nk’abavandimwe ariko Jay Polly atubera igisambo”
Uretse SOSA, Pfla yahaye rugari abaraperi bose bashaka gufatanya na we urugendo kumutera ingabo mu bitugu bakazahura Imperial Mafia Land isa n’isinziriye muri iki gihe.


















TANGA IGITEKEREZO