00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda rizwi mu gutegura ibirori i Burayi rizanye igitaramo cya rurangiza i Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 August 2014 saa 10:34
Yasuwe :

JR MISTIK Entertainment group,itsinda rikorera ku Mugabane w’u Burayi mu bijyanye no gutegura ibitaramo byihariye (Private/VIP Party)mu bihugu 3 aribyo u Bwongereza,u Bubiligi, n’u Bufaransa ryateguye igitaramo gikomeye mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego bateguye ibi birori byiswe Kigali Infiniti Summer Shine(K.I.S.S) bizaba tariki 23 Kanama 2014 guhera saa tatu z’ijoro(9pm) kugeza mu gitondo bikazabera ku Kacyiru muri Hotel Top Tower mu kabyiniro kayo kari mu igorofa rya munani aho benshi bazi (…)

JR MISTIK Entertainment group,itsinda rikorera ku Mugabane w’u Burayi mu bijyanye no gutegura ibitaramo byihariye (Private/VIP Party)mu bihugu 3 aribyo u Bwongereza,u Bubiligi, n’u Bufaransa ryateguye igitaramo gikomeye mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego bateguye ibi birori byiswe Kigali Infiniti Summer Shine(K.I.S.S) bizaba tariki 23 Kanama 2014 guhera saa tatu z’ijoro(9pm) kugeza mu gitondo bikazabera ku Kacyiru muri Hotel Top Tower mu kabyiniro kayo kari mu igorofa rya munani aho benshi bazi ku izina rya chrystal View aho uba witegeye umujyi wa Kigali wose.

Abagize JR MISTIK entertainment,bavuga ko nyuma y’uko baje mu Rwanda mu biruhuko bya summer 2014 bifuje kugira umunsi umwe bategura kugira ngo bishimane n’inshuti zabo zitututse imihanda yose ndetse n’abatuye mu Rwanda.

Kwinjira bizaba ari amafaranga 5000 ugahabwa icyo kunywa kimwe(cocktail )ku buntu. Akarusho ni uko n’ibindi binyobwa bizagabanywaho ibiciro hagati ya 30 na 40% kugira ngo buri muntu wese ntazabangamirwe n’ibiciro dore ko abazaza baherekejwe bahishiwe.

Muri iryo joro kandi abantu bazataramirwa n’abahanzi batandukanye nka Active,Joe Pat ndetse n’aba dj bazwi nka Dj Rojazz wo mu Bufaransa na Dj Kadir wo mu Rwanda.

Mbere yo kuzamuka ahazabera ibi birori nyir’izina,abatumiwe bazabanza banyure kuri Red Carpet bifotoze hanyuma bakomereze ahazabera ibirori.

Ku bakeneye ama ticket cyangwa ibindi bisobanuro bahamagara nomero 0735599152 cyangwa 0784676578.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages