Iri tsinda ryitwa “One family, One vision” rigizwe n’abana bane bavukana, umuto muri bo akaba afite imyaka ine, undi itandatu, umunani ndetse n’ufite icumi. Bakaba bifashisha injyana ya Hip Hop mu kuramya no guhimbaza Imana.
Aba bana bagiye muri East Africa’s Got Talent bavuye mu Rwanda, ubwo iri rushanwa ryabaga bagaca imbere y’akanama nkemurampaka, ntabwo babashije kurenga ijonjora ryabereye muri Kenya.
Bahawe ‘YES’ ebyiri zonyine mu gihe abandi bari bagize akanama nkemurampaka babiri bo babahaye ‘NO’ byabaviriyemo guhita basezererwa.
Twahirwa ufasha aba bana mu rugendo rwabo rwa muzika yabwiye IGIHE ko batunguwe no kubona mu irushanwa bariswe abo muri Uganda.
Yongeyeho ko yagerageje kuvugana n’abategura iri rushanwa ngo bahindure uburyo babise ariko ntibabikora ahubwo bamubwira ko uzababaza wese azamubwira ko habayeho kwibeshya.
Ati” Natunguwe nuko ibinyamakuru byo muri Uganda na Kenya byahise bitwita Abagande. Nagerageje kubabaza uko byagenze, bambwiyeko habayeho kwibeshya. Barambwira ngo uzagira icyo ambaza wese nzamusobanurire ko bibeshye atari njyewe wabigizemo uruhare.”
Abajijwe icyo bateganya gukora kuri iki kibazo, Twahirwa yavuze ko nyuma yo kubaza abategura irushanwa ntihagire igihinduka ahubwo bakamenyeshwa ko bagomba kumva ko ari ukwibeshya kwabayeho bahisemo kubireka.
Ati “ Ntacyo twabikoraho, gusa abanyarwanda bamenye ko tutari abo muri Uganda, ni abategura irushanwa baduhaye igihugu tutaturutsemo.”
Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe no ku rukuta rwa Youtube rw’irushanwa rya East Africa’s Got Talent aba bana banditse ko bitabiriye irushanwa baturutse muri Wakiso ho mu gihugu cya Uganda.
Reba hano uko aba bana bitwaye nubwo batabashije gukomeza mu irushanwa



















TANGA IGITEKEREZO