00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ry’abarenga 30 ni ryo rizaherekeza Diamond i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 August 2026 saa 10:51
Yasuwe :

Mu gihe Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 29 Kanama 2026, amakuru yizewe ahari ni uko uyu muhanzi azagera mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abantu barenga 30 basanzwe bakorana.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi muri Wasafi, ahamya ko uyu muhanzi yifuza gutanga ibyishimo ku bakunzi be, ari na yo mpamvu itsinda rigari risanzwe rimufasha ryiyemeje kumuherekeza i Kigali.

Bamwe mu bo byitezwe ko bazaba bari i Kigali hamwe na Diamond barimo abajyanama be, ababyinnyi be, itsinda ry’abanyamakuru ba Wasafi TV na Wasafi FM ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga z’uyu muhazi.

Hari n’amakuru avuga ko ashobora gutungurana akagera i Kigali ari kumwe na bamwe mu bahanzi bo muri Wasafi Records asanzwe afasha.

Umwe mu bantu bo muri Wasafi waganiriye na IGIHE yagize ati “Igitaramo cya Diamond i Kigali ntabwo tugifata nk’igitaramo gisanzwe. Turifuza gutanga ibyishimo ku bakunzi bacu kandi twizeye ko bizagenda neza. Itsinda rigari risanzwe rimufasha na ryo rizaba rihari.”

Diamond uzaba ataramira i Kigali, byitezwe ko azahurira muri iki gitaramo n’abahanzi b’i Kigali, biganjemo ab’amazina akomeye nka Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.

Uretse aba bahanzi, abazitabira iki gitaramo bazaba basusurutswa n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Marnaud na Etania.

Diamond azahurira mu gitaramo i Kigali n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo, Ish Kevin n'abandi banyyuranye
Diamond ategerejwe i Kigali mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages