Ni mu murongo wa IGIHE wo kugutegurira indirimbo zo kumva/kureba zikakunyura muri izi mpera z’icyumweru zirimo iziba ziganjemo izahimbwe nshya.
Hanze y’u Rwanda abahanzi barimo Rick Ross, Bruno Mars, Britney Spears, Taylor Swift, John Legend, Zuchu, Pharrell Williams, Jonny Drille, Kizz Daniel, Lil Nas X, Fat Joe, Mr. P, Kodak Black, BNXN, na bo bakoze mu nganzo kugira ngo bashimishe ababafana.
Duhereye mu Rwanda indirimbo nshya zasohowe zirimo:
Funk Sauce – Juno Kizigenza
Ku bufatanye na Afrofuture, Juno Kizigenza yasohoye indirimbo yise Funk Sauce. Igaruka ku nkuru y’umukobwa ukunda umuhungu ariko ntabimubwire.
Juno aririmba ari uwo muhungu maze akamusaba kubimumenyesha cyane ko yaba ari umunyamahirwe kuko na we amwiyumvamo. Yakozwe na Producer Santana Sauce.
Urugendo – Dogiteri Nsabii
Iyi ndirimbo ya mbere ya Dogiteri Nsabii, usanzwe umenyerewe muri sinema Nyarwanda, igaruka ku buzima bwite uyu muhanzi yaciyemo mu bwana bwe.
Avuga ko no kubona icyo kurya byagoranaga ndetse mu rugo hakaba hari n’ukutumvikana hagati y’abamubyaye.
Umwali – Kid From Kigali Ft Shemi & Kivumbi King
Aba bahanzi batatu bari mu bari kwitwara neza mu muziki Nyarwanda bakoze mu nganzo basohora indirimbo bise Umwali.
Bavugamo inkuru y’umusore ukunda umukobwa kuva ku munsi wa mbere bahura ariko nyuma uwo muhungu akabibabariramo nyuma yo gusanga umukobwa atabyitayeho.
Mbyifuza – Papa Cyangwe Ft Hollix, White Monkey & Hervis Beatz
Papa Cyangwe yakoze mu nganzo, afatanyije na Hollix, White Monkey na Hervis Beatz, asohora indirimbo bise ‘Mbyifuza’ igaruka ku buzima busanzwe aho agaragazamo ko uko umuntu ashaka ibintu atari ko ahita abigeraho.
Iyi ndirimbo kimwe n’izindi nyinshi uyu muraperi yasohoye ziri kuri album ye yise ‘Never Broke Again (NBA)’.
Full Package – Papa Cyangwe Ft Logan Joe
Iyi ndirimbo ni imwe mu ziri kuri album nshya y’uyu muraperi ikaba igaruka ku buranga buhebuje bw’umukobwa ariko we akaba atabimenya ndetse ngo aniyiteho nk’uko bikwiye cyane ko aba akuze ageze mu gihe cyo kuba yarambagizwa akarongorwa.
Sempe – Papa Cyangwe Ft Mistaek, Bushali & Fox Makare
Affection – Cp Baby Ft Amalon (Amashusho)
Afatanyije na Amalon, umuhanzi Cp Baby yakoze mu nganzo asohora amashusho y’iyi ndirimbo igaruka ku kwicuza mu rukundo aho bavuga ko biba bigoye kumenya ugukunda by’ukuri nta buryarya.
Iseni – Elissa Ft Eesam
Aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo bise ‘Iseni’ igaragaza uko amafaranga ari isoko ya byinshi ku Isi cyane cyane muri ibihe turimo.
Kole (Nzura) – Reneeh
Umuhanzi Reneeh uri kuzamuka mu muziki Nyarwanda yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umuhungu ukunda umukobwa byo gupfa.
Muri iyi ndirimbo yatunganyirijwe amajwi na Producer Pakkage, uwo muhungu asaba umukobwa kumukunda bihamye akamwizeza ko atazigera amuhemukira.
Black Beauty – Super Manager Ft Donny Crown
Abarara – Nessa
Papa – Rwaruhanzi
That Niggha – Terah
Mu mahanga
Do It One Time – Rick Ross Ft Young Breed & DJ Nasty
Dance With Me – Bruno Mars
Overprotected – Britney Spears
Patient Zero – Taylor Swift (Amashusho)
Kucheza Unajua – Zuchu Ft DeSmile
Fire Flies – John Legend FT Pharrell Williams
Waste Your Time – Jonny Drille Ft Jerub
Owo Oluwa – Kizz Daniel
World’s Greatest! – Lil Nas X
Set Of Keys – Fat Joe Ft Pusha T & Dre
Chukwu Mme – Mr. P
Little Birdie – Kodak Black
Long Life to Us – Black M Ft Vegedream & Dr. Yaro
16 – BNXN
If You Like – BNXN
Shamaya – BNXN Ft FOLA
Warrior Sound – Lyrical Joe Ft Khaligraph Jones
Money Lingo – Lojay
Comfort – Mr Eazi Ft MOLIY
Ikebe 3000 – Blaqbonez Ft Asake
Ntamwanya – Izere


Ibitekerezo 0