Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yashimiraga ingabo zahoze ari iza RPA ndetse asezeranya ko ubu nta wabasha gushuka urubyiruko uko yiboneye ngo arushore mu macakubiri.
Ati “Iyo hatabaho Inkotanyi bamwe ntitwari no kumenya ko Imana itabara. Mwarakoze gusohoza umugambi w’Imana.”
“Ubu nta muntu n’umwe wadushuka ngo atujyane mu nzira itari iy’ubumwe n’ubwiyunge ngo twemere kwiyicira igihugu rwose, Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”
B.Threy ni umwe mu baraperi bakunzwe muri iki gihe binyuze mu njyana ya Kinyatrap yahanzwe n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!