00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo hatabaho Inkotanyi bamwe ntitwari kumenya ko Imana itabara – B.Threy

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 April 2023 saa 08:42
Yasuwe :

Umuraperi Muheto Bertrand [B.Threy] yagereranyije ibikorwa by’ubutwari byaranze Ingabo za RPA (ryari ishami rya gisirikare rya FPR-Inkotanyi) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyo Imana ikora itabara abantu bayo.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yashimiraga ingabo zahoze ari iza RPA ndetse asezeranya ko ubu nta wabasha gushuka urubyiruko uko yiboneye ngo arushore mu macakubiri.

Ati “Iyo hatabaho Inkotanyi bamwe ntitwari no kumenya ko Imana itabara. Mwarakoze gusohoza umugambi w’Imana.”

“Ubu nta muntu n’umwe wadushuka ngo atujyane mu nzira itari iy’ubumwe n’ubwiyunge ngo twemere kwiyicira igihugu rwose, Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”

B.Threy ni umwe mu baraperi bakunzwe muri iki gihe binyuze mu njyana ya Kinyatrap yahanzwe n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuraperi B.Threy agereranya ubutabazi bwakozwe na RPA n'ibikorwa Imana ikora itabara abantu bayo
B Threy avuga ko ubu nta wabasha gushuka urubyiruko uko yiboneye ngo arushore mu macakubiri n'inzangano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages