Ibi byabaye ubwo Beyoncé yari ari mu gitaramo cye muri Houston ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025 nijoro, ubwo imodoka yari yicayemo yatangiye guhengama iri hejuru mu kirere.

Iyo modoka y’umutuku yo mu bwoko bwa Cadillac yifashishijwe mu gitaramo, yari ihagaritswe ku migozi ndetse iri kuzamura uyu muhanzi hejuru y’abafana, ubwo yendaga gusoza igitaramo cye.

Ubwo yari ayirimo iyi modoka yatangiye kugenda imanuka ku ruhande rumwe, bituma Beyoncé w’imyaka 43 afata ku ibendera ryari ririho ngo atagwa. Ibi byabaye ubwo yari arimo kuririmba indirimbo yise “16 Carriages’’, uyu muhanzi abwira aba bari kumufasha guhagarika indirimbo vuba na bwangu.

Abafana bumvikanye bavugira hejuru ubwo babonaga ibibaye, ariko nyuma bagakoma amashyi ubwo uyu muhanzi yamanurwaga buhoro ku butaka, abasuhuza kandi aseka. Ahita ababwira ati “Iyo ngwa, nzi ko mwese mwari kumfata.”

Abafana benshi bahise bashyira ayo mashusho kuri internet, bagaragaza uko byagenze muri uwo mwanya wahahamuye bamwe, bandika interuro ya Beyoncé yabaye ikimenyabose “somebody’s getting fired” (hari ugiye kwirukanwa), amagambo yavugiye ku rubyiniro mu 2010 ubwo habaga ikibazo cy’amatara nabwo ari kuririmba.

Sosiyete ya Beyoncé, Parkwood Entertainment, yavuze ko habaye “ikibazo cya tekiniki” cyatumye imodoka imanuka nabi, ariko bishimira ko nta wakomerekeye mu bibazo byavutse.

Si ubwa mbere Beyoncé ahuye n'ikibazo nk’iki cy’ibikoresho by'ibyuma mu bitaramo bye. Muri uru rugendo rw’ibi bitaramo bitangira, hari robot yagombaga kumusukira ikirahuri cy’inzoga yitwa ‘Sir Davis whisky’, ariko ihusha aho isuka.

No mu rugendo rw’ibitaramo “On The Run II” yakoranye na Jay-Z mu 2018, ibyuma byari biri kumuzengurutsa byarahagaze, bituma Beyoncé asubira hasi anyuze ku ngazi, yambaye inkweto ndende.

Mu minsi yashize nabwo Beyoncé yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho ipantalo yari yambaye, mu bitaramo byo kumenyekanisha iyi album yise “Cowboy Carter”; iguye ari i Londres mu Bwongereza.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, agaragaza Beyoncé ari ku rubyiniro n’ababyinnyi be, ari kuririmba indirimbo yise “I’m That Girl”, ipantalo yari yambaye ikagwa.

Uyu mugore yunama gake gake agafata ipantalo akongera akayambara, mu gihe ababyinnyi bakomeza kubyina nk’aho nta cyabaye.

Iki gitaramo cyo muri Houston mu Mujyi wa Texas aho uyu muhanzikazi akomoka, cyari icya 23 muri 32 bigize urugendo rwe rwa ‘Cowboy Carter’ ruzasorezwa i Las Vegas mu kwezi gutaha.

Beyoncé yakoreye impanuka ku rubyiniro
Beyoncé yakoreye impanuka ku rubyiniro