00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyobera ku modoka za Mowzey Radio ’zibwe’

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 February 2018 saa 12:51
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi umuhanzi Mowzey Radio yitabye Imana hasohotse amakuru avuga ko hari imodoka ze ebyiri zibwe nubwo bitavugwaho rumwe kuko umujyanama wa Goodlyfe we yemeza ko ntaho zagiye.

Imodoka za nyakwigendera Radio bivugwa ko zibwe ni izo mu bwoko bwa Mercedes Benz ML n’iya Jeep, ibinyamakuru bitandukanye bitangaza amakuru y’imyidagaduro i Kampala bimaze iminsi bitangaje ko zatwawe n’abantu b’inshuti ze yari yarazitije yamara gupfa ntibazitirurire umuryango we.

Ibi ariko nubwo byemezwa na bamwe mu bo mu muryango wa Radio, umujyanama w’itsinda rya Goodlyfe uyu muhanzi yabarizwagamo we avuga ibihabanye n’ayo makuru ndetse ayabwiwe yaguwe mu kantu amera nk’utunguwe.

Briton Musinguzi uzwi nka Emotions avuga ko zikiri aho yazisize nta kibazo zifite. Yagize ati "Nta muntu wigeze yiba icyo ari cyo cyose cyerekeranye n’imodoka za Radio, imodoka ze zose ziracyahari."

Yabivuze aseka cyane yongeraho ko ngo hari ibinyamakuru biciriritse biri kuririra ku rupfu rwa Radio bigahimba amakuru atabaye.

Ati "Njye ndibaza ku hantu ahubwo abantu bakura amakuru nk’ayo, ndabizi bari gushaka amakuru ahimbye ndetse benshi muri bo ntibanatuvugisha ngo bamenye ukuri kw’ibintu."

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere abo mu muryango wa Radio bataka kwibwa kuko mu minsi ishize nabwo umuvandimwe we witwa Frank Ssekibogo yavuze ko amafaranga umuryango wabo wahawe nk’impozamarira mu kiriyo cya nyakwigendera yibwe.

Chimpreports yagiranye ikiganiro n’umwe mu bagize umuryango wa Radio yavuze ko bakiriye agasanduku bagafunguye basanga karimo utunoti duke cyane mu gihe abashyizemo amafaranga babarirwaga mu magana. Aka gasanduku kacungwaga n’uwitwa Balaam [umwe mu bahoze bafasha Radio mu muziki]

Uwavuze ku bujura bw’aya mafaranga yagize ati “Mu gufungura asanduku twasanzemo miliyoni eshanu gusa z’amashilingi[ni nka miliyoni imwe irengaho make mu mafaranga y’u Rwanda], biteye agahinda. Nta biceri byarimo cyangwa inoti ntoya, hari harimo inoti z’amafaranga menshi gusa.”

Hasohotse amakuru avuga ko hari imodoka Radio yasize atije abantu ariko bakaba barazigumanye

Yongeyeho ati “Ntabwo byumvikana uburyo habuze n’umufana ushyiramo ibiceri. Ikindi giteye inkeke, kuki agasanduku kafunguwe kandi umuryango utabimenyeshejwe?”

Mowzey Radio yavutse ku wa 25 Mutarama 1983 apfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka irenga icumi akunzwe mu muziki wa Uganda, yaguye mu bitaro bya Case Hospital. Yazize ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar[ubu karafunzwe] i Entebbe.

Bivugwa ko n'amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe
Mowzey Radio yavutse ku wa 26 Mutarama 1985 apfa kuwa 1 Gashyantare 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages