Mu kiganiro na IGIHE, Zeotrap yavuze ko ari gutunganya indirimbo za nyuma kuri iyi album ari nabyo byayitindije gusohoka.
Ati “Urumva mbere numvaga nzashyiraho indirimbo icumi cyangwa 12, icyakora ubu nakubwira ko maze kugeza kuri 20 arizo nemeje ko zizaba zigize album yanjye nshya.”
Ikindi Zeotrap yagarutseho ni uko izaba igizwe n’ubwoko bwose bwa Hip Hop. Ati “Urumva ni album nitondeye, abakunzi ba Hip Hop bazayiryoherwa kuko abakunda imwe iremereye nabatekerejeho, abakunda Drill, abemera Trap mbega bose nabarebyeho kandi numva ko bazanyurwa.”
Zeotrap yanavuze ko iyi album yitegura gusohora ari iye gusa, bisobanuye ko nta muhanzi bigeze bayikoranaho.
Zeotrap yamenyekanye mu muziki asohora indirimbo yari asanganywe zirimo iyo yise ‘Akaradiyo’, ‘Si sawa’, ‘Eleee’ n’izindi, ku bw’amahirwe abona abantu batangiye kuzikunda bituma yigira inama yo gusohora album ye ya mbere yise ‘Abafana ibihumbi ijana’.
Ni album yari igizwe n’indirimbo icumi, iyi ikaba ari nayo iriho iyo yise ‘Umwanda’ iri mu zatumye izina Zeotrap ritumbagira cyane.
Nyuma yo gufata no gutunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize iyi album, Zeotrap yafashe icyemezo cyo gutangira gukora kuri album ye ya kabiri yitegura kumurika mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!