00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ja Rule agiye kubaka ishuri muri Ghana

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 7 January 2024 saa 09:56
Yasuwe :

Umuraperi Ja Rule uzwi mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kubaka ishuri ryo gufasha abana muri Ghana.

Mu butumwa uyu muraperi uri mu bamaze igihe mu muziki yatambukije kuri X, yavuze ko gahunda ayigeze kure yo kubaka ishuri rizafasha abana.

Yagize ati "Ndi no kubaka ishuri muri Ghana, sinjye uzarota ngiye kuritangiza. Rule akunda abana.”

Jeffrey Bruce Atkins Sr. wamamaye nka Ja Rule mu muziki, atangaje ko ari kubaka ishuri muri Ghana, nyuma y’iminsi ahishuye ko yasinye amasezerano ahagaze asaga miliyoni $100 n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi atifuje guhishura amazina.

Ja Rule w’imyaka 47 yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi barimo Lil Johns, Michael Jackson n’abandi, bubatse amashuri ku Mugabane wa Afurika mu bihugu bitandukanye.

Ja Rule umaze imyaka irenga 30 mu muziki, azwi cyane mu ndirimbo zirimo "Mesmerize’’, "Clap Back", "It’s Murda", "New York" n’izindi.

Umuraperi Ja Rule agiye kubaka ishuri ryo gufasha abana muri Ghana
Ja Rule asanzwe ari umwe mu baraperi bubashywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages