00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jackie Chandiru yiyongeye ku rutonde rw’abazaririmba ku munsi wo Kwibohora

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 June 2014 saa 02:57
Yasuwe :

Umuhanzikazi Jackie Chandiru wahoze mu itsinda Blue 3 ryamamaye cyane muri Uganda no muri Afurika muri rusange, yiyongeye mu bahanzi bazifatanya n’abanyarwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20.
Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Umurinzi Centre ari nabo bateguye ibi birori, avuga ko uyu muhanzikazi ukomeye muri Uganda ari we na Davido wo muri Nigeria bazaturuka mu mahanga baje kwifatanya n’abahanyarwanda kwizihiza uyu munsi udasanzwe uzaba ku itariki ya 04 Nyakanga (…)

Umuhanzikazi Jackie Chandiru wahoze mu itsinda Blue 3 ryamamaye cyane muri Uganda no muri Afurika muri rusange, yiyongeye mu bahanzi bazifatanya n’abanyarwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Umurinzi Centre ari nabo bateguye ibi birori, avuga ko uyu muhanzikazi ukomeye muri Uganda ari we na Davido wo muri Nigeria bazaturuka mu mahanga baje kwifatanya n’abahanyarwanda kwizihiza uyu munsi udasanzwe uzaba ku itariki ya 04 Nyakanga 2014.

Jackie Chandiru

Diamond wavugwaga mu bahanzi bashobora kuzaza kwifatanya n’Abanyarwanda kuri uyu munsi, ntabwo agaragara ku rutonde rw’abagomba kuzaririmba. Ubuyobozi bwa Umurinzi Centre bushimangira ko mu bahanzi bateganya kuzifashisha muri ibi birori nta Diamond urimo.

Muri iki gitaramo cyahawe insanganyamatsiko yiswe NI WOWE, kizaba ku itariki ya 4 Nyakanga 2014 guhera ku isaha ya saa kumi kuri Stade Amahoro. Davido na Jackie Chandiru azaba afatanyije n’abahanzi nyarwanda barimo Jay Polly, Dream Boyz, Urban Boyz n’abandi batandukanye.

Davido(Nigeria) na we azataramira Abanyarwanda kuri uwo munsi

Intego nyamukuru y’iyi nsanganyamatsiko ni uburyo bwo kugaragaza uburyo u Rwanda ari intangarugero mu miyoborere myiza, kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa rwagezeho muri iyi myaka 20 ishize, amasomo meza rumaze kwiga, gushaka uburyo Abanyarwanda bazayashyira mu bikorwa mu myaka iri imbere haba mu gihugu ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Aba bahanzi bazaba bafatanyije kandi na Dj Bissosso na we ufite ubunararibonye mu kuvanga imiziki.

REBA INDIRIMBO GOLD DIGGER YA JACKIE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages