Umuhanzikazi Jackie Chandiru wahoze mu itsinda Blue 3 ryamamaye cyane muri Uganda no muri Afurika muri rusange, yiyongeye mu bahanzi bazifatanya n’abanyarwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20.
Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Umurinzi Centre ari nabo bateguye ibi birori, avuga ko uyu muhanzikazi ukomeye muri Uganda ari we na Davido wo muri Nigeria bazaturuka mu mahanga baje kwifatanya n’abahanyarwanda kwizihiza uyu munsi udasanzwe uzaba ku itariki ya 04 Nyakanga 2014.
Diamond wavugwaga mu bahanzi bashobora kuzaza kwifatanya n’Abanyarwanda kuri uyu munsi, ntabwo agaragara ku rutonde rw’abagomba kuzaririmba. Ubuyobozi bwa Umurinzi Centre bushimangira ko mu bahanzi bateganya kuzifashisha muri ibi birori nta Diamond urimo.
Muri iki gitaramo cyahawe insanganyamatsiko yiswe NI WOWE, kizaba ku itariki ya 4 Nyakanga 2014 guhera ku isaha ya saa kumi kuri Stade Amahoro. Davido na Jackie Chandiru azaba afatanyije n’abahanzi nyarwanda barimo Jay Polly, Dream Boyz, Urban Boyz n’abandi batandukanye.
Intego nyamukuru y’iyi nsanganyamatsiko ni uburyo bwo kugaragaza uburyo u Rwanda ari intangarugero mu miyoborere myiza, kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa rwagezeho muri iyi myaka 20 ishize, amasomo meza rumaze kwiga, gushaka uburyo Abanyarwanda bazayashyira mu bikorwa mu myaka iri imbere haba mu gihugu ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Aba bahanzi bazaba bafatanyije kandi na Dj Bissosso na we ufite ubunararibonye mu kuvanga imiziki.
REBA INDIRIMBO GOLD DIGGER YA JACKIE:



















TANGA IGITEKEREZO