00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jada Pinkett yashyize umucyo ku rukundo rwe na Tupac

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 October 2023 saa 10:02
Yasuwe :

Jada Pinkett Smith uri gukangaranya imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi, yamaze amatsiko abatekerezaga ko yakundanye n’Umuraperi Tupac Amaru Shakur mbere y’uko ahura na Will Smith.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Will Smith, mu kiganiro yagiranye na Rolling Out, yavuze ko Tupac yari inshuti ye magare ariko ko batigeze bakundana nubwo babigerageje bikanga bagahitamo kuba inshuti gusa.

Ati “Ntabwo byari gushoboka, nta marangamutima y’urukundo twari dufitanye, twasomanye rimwe ariko twanzuye ko byaba byiza tubaye inshuti gusa.”

“Iyo abantu bakiri bato bagirirana ibyiyumvo bidasanzwe ariko ntacyari gutuma dukundana.”

Jada Pinkett yavuze ko kuba atarakundanye na 2Pac bisa naho ari gahunda z’Imana bo ubwabo ntacyo bari kubikoraho.

Yakomeje agira ati "Byasaga nk’aho Imana ariyo yaturemye muri buriya buryo. Byari bimeze nk’aho yavuze iti ngiye kubashyira hamwe, mwembi mugiye guhuza imbaraga, ntimugiye kubana kuko atariyo ntego.”

Mu kiganiro Jada Pinkett yagiranye na Arsenio Hall mu 2014 yavuze ko Tupac ari we musore wa mbere wamukuruye mu buzima bwe amukundiye, ubwiza, impano n’ubwenge afite gusa byari bitandukanye cyane no kuba baryamana.

Jada Pinkett ari muri gahunda zo kwamamaza igitabo yise “Worthy”.

Tupac na Jada Pinkett w’imyaka 52 bagiranye ibihe byiza bakiri bato kuva mu 1986 bahuriye mu ishuri ry’ubugeni i Baltimore mu Mujyi wa Maryland.

Icyo gihe Jada Pinkett na Tupac bari bafite imyaka 15.

Jada yashyingiranwe na Will Smith mu 1997, gusa aherutse gutangaza ko kuva mu 2016 batakomeje kubana nk’umugabo n’umugore babihisha itangazamakuru imyaka irindwi yose.

Jada Pinkett Smith yavuze ko Tupac ari we musore wa mbere bahuje, akamukundira impano n'ubwenge afite ariko batigeze bakundana cyangwa ngo babe baryamana
Tupac na Jada Pinkett Smith bahura bwa mbere bari bafite imyaka 15 , iyi ni ifoto bafashe mu 1996
Will Smith na Jada Pinkett bamaze imyaka irindwi bahisha ko batandukanye , aha ni mu 2022 bitabiriye ibirori byamurikiwemo filime 'Emancipation'
Jada Pinkett ari mu myiteguro yo kumurika igitabo yise “Worthy” kizasohoka tariki 6 Ugushyingo 2022 mu birori bizabera i Abu Dhabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages