00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

James Cameron yagereranyije impanuka ya Titan n’iy’ubwato bwa Titanic

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 June 2023 saa 08:02
Yasuwe :

James Cameron wayoboye filime ya Titanic avuga ko impanuka ya Submarine yitwa Titan ya Ocean Gate iherutse gutwara ubuzima bw’abantu batanu, imeze neza nk’iy’ubwato bwa Titanic yo mu 1912.

Uyu mugabo wabaye icyamamare biturutse kuri filime ya Titanic avuga ko izi mpanuka zombi zaje nyuma yo kudaha agaciro amakuru abayoboye ubwato baba bahawe.

Ubwo ubu bwato bwa Submarine Titan bwaburirwaga irengero ku cyumweru tariki 18 Kamena 2023, James Cameron nawe yari mu Nyanja ya Atlantique.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko abakozi b’ iyi sosiyete Ocean Gate babwiwe iby’iki kibazo kare ariko ntibaha agaciro amakuru bahawe.

Ati: "Ubu tugize ikindi cyago gishingiye ku bintu byo kutumvira imiburo, Ocean Gate yaraburiwe."

Uyu mugabo w’imyaka 68 avuga ko abashinzwe gukurikirana ubu bwato bugendera munsi y’inyanja bahawe impuruza n’abari mu bwato ariko ntibabiha agaciro.

Abona ibyabaye bisa nk’ibyabaye ku mupilote wari uyoboye Titanic wabwiwe ko imbere ye hari urubura rushobora guteza impanuka ntiyabyitaho.

James Cameron avuga ko yumva neza iby’uru rupfu rw’aba bantu batanu kuko nawe yagiye mu ndiba y’Inyanja ya Atlantic inshuro 33 agiye gushaka ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic bwarohamye mu 1912.

Aba bagabo batanu bari muri ubu bwato bugendera munsi y’inyaja bari bagiye mu bukerarugendo bishyuyemo ibihumbi 250$ kugira ngo bajye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic.

James Cameron akimenya ko ubu bwato bwa ba mukerarugendo bwabuze ikiranga amarekezo n’itumanaho, yahise abona ko hagiye kubaho ikintu kidasanzwe.

Ati "Itumanaho ryabo n’ibiranga amarekezo byavuyeho nahise mvuga nti, ntushobora gutakaza ibyo byose nta kintu kidasanzwe cyangwa gikomeye cyabayeho mbere gisa n’icyabanje kubaburira."

Yakomeje avuga ko bamwe mu bakora ibikorwa byo kujya hasi mu ndiba y’inyanja, bandikiye Ocean Gate ibaruwa bababurira kuri iki gikorwa bari bagiye gukora cy’ubukerarugendo bwo munsi y’inyanja.

US Navy iherutse gutangaza ko ubwo ubu bwato bwarurirwaga irengero yumvise urasaku rw’ikintu kigonze munsi y’inyanja.

James Cameron wakoze filime ya Titanic avuga ibyabaye kuri ubu bwato bwa Titan ari kimwe n'ibyabaye kuri Titanic
Ubu bwato bugendera munsi y'inyanja bwari burimo ba mukerarugendo batanu bari bagiye gusura ibisigazwa by'ubwato bwa Titanic bwarohamye mu 1912

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages