00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

James na Daniella basogongeje abasaga 1000 indirimbo zigize album yabo ya gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 June 2023 saa 07:06
Yasuwe :

James Rugarama n’umufasha we Daniella Rugarama beretswe urukundo mu gitaramo basangijemo abakunzi b’umuziki wabo zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya gatatu bise "Ibyiringiro".

Ni mu gitaramo cyiswe “Gathering of 1000 Special Extended Worship Live Concert” cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena 2023 muri Kigali Convention Centre cyari kiyobowe na Tracy Gasaro n’umugabo we Rene Patrick.

James na Daniella bakiranwe amashyi n’impundu ku isaha ya saa moya mu byishimo byinshi nabo banzitse mu ndirimbo bise "Barihe" yazamuye amarangamutima y’abari bitabiriye.

Baririmbye indirimbo zirimo, Ku bw’umusaraba, Nzakugezayo , Narakijijwe, Nkoresha, Amaraso, N’ubwo amagambo yanjye, Umwami ni mwiza pe, Yongeye guca akanzu na Yesu agarutse bakoranye na Serge Iyamuremye.

Nyuma yo kubona uburyo abitabiriye igitaramo banezerewe, bari mu mwuka wo guhimbaza Imana, aba baririmbyi bahise babasangiza zimwe mu ndirimbo zigize album yabo nshya zirimo ‘Ibyiringiro’, ‘Lord God Almighty’ yishimiwe cyane na “Mu gitabo”.

Ni album yabo iboneka ku rubuga rwa internet rwa ABA https://www.aba.rw/login

Ubwo bari bageze ku ndirimbo ‘Nkoresha’, James yavuze ko bayikoze nyuma y’imyaka itatu bamaze basaba Imana kubakoresha icyo yabahamagariye.

Yavuze ko mu 2015, we n’umugore we bafashe igihe cyo kwiyegereza Imana, bayisaba kubahishurira impamvu yabashyize ku Isi.

Ati “Twayisabye kumenya neza icyo yaturemeye. Ntabwo abantu bameze gutya, bateye gutya baba ari ikimanuka, kuba bari hano bangana gutya, Imana yaduhishuriye, yatumenyesheje urukundo rw’ayo rw’uko ituzi, hashize iminsi itanu.”

“Kuva uwo munsi. Twatangiye gukurikira Imana turi abantu bazi aho tujya, turi abantu badatwarwa n’ibigare, turi abantu badatwarwa n’ibihe, abatuzi baratuzi.”

Aba bahanzi bakiriye itsinda rya Hymnos rigizwe na Dedo Dieumerci na Naomi Mugiraneza barimbana indirimbo zirimo ‘Majina Yote’ bavuga ko amazina yose meza ari ay’Imana.

Iri tsinda ryishimiwe cyane, binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ndi amahoro’ iri muzakomeje izina ryabo kuva batangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo iki gitaramo cyaganaga ku musozo, James na Daniella baririmbye indirimbo ‘Umwami ni mwiza Pe’ bakoranye na True Promises yatumye benshi bataha bakiri mu mwuka wo guhimbaza Imana.

Daniella yafashe umwanya yereka imbaga yabitabiriye iki gitaramo, abana yabyaranye na James Rugarama, avuga ko abikoze asubiza abibaza niba bafite abana.

James na Daniella mu myaka isaga umunani bamaze babana bafitanye abana batatu aribo Morgan Rugarama w’imyaka irindwi, Emilich Rugarama Charell w’imyaka itanu na Royce Rugarama w’imyaka ibiri.

Abakunzi ba James na Daniella bari bamaze imyaka itatu babategereje mu gitaramo nk'iki
Abato n'abakuru bafashwa n'ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za James na Daniella
Abageze muri iki gitaramo bari buzuye umwuka wo kuramya no guhimbaza Imana
Bamwe mu baririmbyi bafashaga James na Daniella kuririmba
Bishop Dr Fidele Masengo yashimiwe uruhare yagize mu gutuma iki gitaramo kigenda neza
Daniella yishimira kuba afatanya n'umugabo we gukora umurimo w'Imana
Dominic Nic nawe yanyuzwe n'ibihangano bya James na Daniella
Gabby Kamanzi yishimiye ibihangano bya James na Daniella
Indirimbo za James na Daniella zihembura imitima ya benshi
Indirimbo zirimo 'Yesu Agarutse ' iri mu zazamuye amarangamutima ya benshi
Iyo indirimbo za James na Daniella zigukoze ku mutima
Itsinda rya Hymnos rigizwe na Dedo Dieumerci na Naomi Mugiraneza ryanyuze benshi muri iki gitaramo
James na Daniella bari bamaze imyaka itatu badataramira abakunzi babo
James na Daniella beretswe urukundo rukomeye mu gitaramo bahuriyemo n'abantu basaga 1000
James na Daniella bishimiye kuririmbira abakunzi babo zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya gatatu bise 'Ibyiringiro'
James na Daniella ni uku babanje ku rubyiniro bambaye
James yatangaje ko mu 2015 bafashe igihe cyo kwegerana n’Imana, bayisaba kubahishurira icyo yabamagariye
Marina na Yvan Muzik bari bagiye gushyigikira James na Daniella
Mike Karangwa afata amashusho y'urwibutso muri iki gitaramo cya James na Daniella
James na Daniella baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zikunzwe
Prosper Nkomezi yanyuzwe n'ibihangano bishya biri kuri album ya gatatu ya James na Daniella
Tracy Gasaro yafatanyije n'umugabo we Rene Patrick kuyobora iki gitaramo
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za James na Daniella bwatumye benshi bataha batekereza ku nzira zabo z'agakiza
Wari umwanya mwiza wo kwegerana n'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages