Ni ikirego cyashyikirizwe urukiko rwisumbuye rwa New York. Umugore ushinja Jamie Foxx avuga ko yamuhohoteye ubwo bari mu kabari kitwa Catch NYC & Roof amukurura amujyana mu mwijima ahantu hatari abantu benshi.

Uyu mugore yemeza ko ibyabereye aho hantu byamuteye ihungabana rikomeye.

Uyu mugore wahawe amazina ya Jane Doe mu mpapuro z’urukiko yanareze nyiri aka kabari Mark Birnbaum amushinja kumutererana ntamutabare igihe ibyo yakorewe byabaga.

Axl Rose

Axl Rose umwe mu baririmbyi b’imbere mu itsinda Guns N’ Roses ryamamaye mu njyana ya Rock yarezwe ibyaha byo gufata ku ngufu umunyamideli Sheila Kennedy mu 1989.

Iki cyaha bivugwa ko cyabereye muri imwe muri hoteli zo mu mujyi wa New York aba bombi bari bamaze guhurira mu kabyiniro.

Sheila Kennedy kuri ubu ufite imyaka 61 avuga ko Axl Rose yakoresheje imbaraga yari afite nk’icyamamare mu kuburizamo ibirego byari byaratanzwe mbere.

Sheila Kennedy watanze ikirego cye ku wa 22 Ugushyingo 2023 mu rukiko rwisumbuye rwa New York avuga ko icyaha yakorewe ubwo yari afite imyaka 27 cyamuteye ihahamuka ryatumye atakaza akazi yari afite mu bijyanye no kumurika imideli.

Sébastien Cauet

Umunyamakuru ukomeye mu Bufaransa Sébastien Cauet na we akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15.

Ni icyaha ashinjwa n’uwitwa Julie kuri ubu ufite imyaka 25.

Uyu mukobwa yambwiye BFMTV ko Sébastien yamubwiye kuryamana na we aribyo bizamufasha kwinjira mu itangazamakuru undi akamuhakanira kugeza amufashe ku ngufu.

Mu buhamya yatanze yavuze ko ibyo yakorewe byamuteye ihungabana ku buryo yashatse kwiyahura inshuro nyinshi ndetse ubu ari ku miti imufasha gusinzira.

Ku wa 22 Ugushyingo 2023 ikigo NRJ Group cyabaye gihagaritse uyu munyamakuru.

Sébastien Cauet ahakana iki kirego avuga ko ari ikinyoma kigamije kumusebya ndetse afite ibimenyetso bihagije bimushinjura.

Umunyamakuru Sébastien Cauet akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15
Umunyamakuru Sébastien Cauet akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15
Axl Rose (uri ibumoso) umwe mubaririmbyi b’imbere mu itsinda Guns N’ Roses yarezwe ibyaha byo gufata ku ngufu umunyamideli Sheila Kennedy icyaha bivugwa ko yakoze mu 1989
Axl Rose (uri ibumoso) umwe mubaririmbyi b’imbere mu itsinda Guns N’ Roses yarezwe ibyaha byo gufata ku ngufu umunyamideli Sheila Kennedy icyaha bivugwa ko yakoze mu 1989
Jamie Foxx arashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa yakoze muri Kanama 2015
Jamie Foxx arashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa yakoze muri Kanama 2015