Uyu mugabo w’imyaka 55 yagaragaye yasohokanye n’inshuti ze batembera mu bwato mu mugezi wa Chicago mu mafoto bivugwa ko yafashwe ku wa 9 Nyakanga 2023.
Jamie Foxx yari yishimiye kongera gukina Golf nk’uko bigaragara mu mashusho nyuma y’igihe kinini yari amaze ku gitanda.
TMZ yatangaje aya mashusho ya Jamie Foxx ivuga ko uyu mugabo agaragara nk’uwamaze gutora agatege ndetse yagendaga asuhuza n’abantu batandukanye.
Kuva yava mu bitaro muri Gicurasi, nta makuru mashya yigeze atangazwa kuri uyu mugabo wafashwe n’uburwayi budasanzwe ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho ya Filime “Back in Action” muri Atlanta izasohoka mu 2024.
Kugeza ubu ibikorwa byo gufata amashusho y’iyi filime bimaze igihe bisubukuwe ndetse aho uyu mukinnyi akina hakoreshwamo undi muntu umusimbura mu bikorwa bizwi nka Stuntman.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!