Jane Birkin wari ufite imyaka 76 yaguye iwe mu rugo aho yari atuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.
Muri Nzeri 2021 nabwo byavuzwe ko yarwaye “Stroke” yatumye atitabira iserukiramuco rya sinema muri Amerika (American Film Festival).
Mu mwaka ushize, muri Werurwe, Jane Birkin yari aherutse gusabwa guhagarika ibitaramo byose yari afite i Paris kubera imvune yari afite ku rutugu.
Umubano bwite yagiranye na Gainsbourg watumye abo bombi bagarukwaho cyane hirya no hino ku Isi.
Abenshi babibukira ku ndirimbo bahuriyemo bise "Je t’aime ... moi non plus" ikaba imwe mu zavugishije benshi mu myaka 55 ishize.
Iyi ndirimbo yanditswe mu 1968, nyuma y’amezi make bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya Filime yitwa “Slogan”.
Aba bombi bamaranye imyaka 12 bafatwa nka couple y’icyitegerezo kuri benshi mu myaka ya za 1960.
Nyuma yo gutandukana Gainsbourg yakomeje kwandikira indirimbo uyu mukunzi we mbere y’uko yitaba Imana mu 1991.
Nyuma y’urupfu rwa Serge Gainsbourg, Jane Birkin na we yakomeje kuririmba ibihangano by’umugabo we.
Birkin wavukiye mu Bwongereza ariko akikundira kuba i Paris, yakinnye filime zirimo “Blow Up (1960)”, “Death on the Nile (1978)” na “Evil Under the Sun (1982)”.
Usibye gukina filime yanabaye umunyamideli ukomeye dore ko hari udukapu duto tw’abagore twamwitiriwe dukorwa na sosiyete ya Hermes.
Umwa "Je t’aime ... moi non plus" indirimbo ya Serge Gainsbourg na Jane Birkin


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!