00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jane mu bitaramo bya Karaoke muri Ebenezer Café&Resto

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 January 2015 saa 07:00
Yasuwe :

Buri wa Gatanu, abakunzi b’umuziki basohokera muri Ebenezer Café&Resto bazajya bacurangirwa umuziki w’umwimerere baririmbirwe n’abahanga mu kwigana indirimbo zagiye zikundwa, mu buryo bumenyerewe nka Karaoke.
Iyi gahunda y’ibitaramo bya Karaoke izajya itangira ahagana saa moya z’umugoroba (7pm) kugeza mu ma saa sita z’ijoro (0am), hakomeze gucurangwa umuziki w’aba Deejays.
Mu kuririmba, Jane Uwimana, usanzwe umenyerewe muri gahunda za Karaoke niwe uzajya utaramira abitabira ibi (…)

Buri wa Gatanu, abakunzi b’umuziki basohokera muri Ebenezer Café&Resto bazajya bacurangirwa umuziki w’umwimerere baririmbirwe n’abahanga mu kwigana indirimbo zagiye zikundwa, mu buryo bumenyerewe nka Karaoke.

Iyi gahunda y’ibitaramo bya Karaoke izajya itangira ahagana saa moya z’umugoroba (7pm) kugeza mu ma saa sita z’ijoro (0am), hakomeze gucurangwa umuziki w’aba Deejays.

Mu kuririmba, Jane Uwimana, usanzwe umenyerewe muri gahunda za Karaoke niwe uzajya utaramira abitabira ibi bitaramo.

Ebenezer Café&Resto ikorera mu nyubako y’Isoko ry’Akarere ka Nyarugenge (Kigali City Market) riri mu Mujyi wa Kigali, muri etaje ya gatatu .

Uretse serivise izwiho zo gutanga amafunguro, Ebenezer Café&Resto isanzwe iha abakiriya bayigana Ikawa (Cofee) iri mu moko atandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages