00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kivuga ku buzima bw’ubwamamare butera agahinda gakabije (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 January 2026 saa 12:17
Yasuwe :

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kidasanzwe yise “Social Media Influenza’’, yagaragarijemo uburyo akenshi hari igihe umuntu atangira kugira izina ariko mu mufuka nta kirimo, bikarangira agize ihungabana cyangwa se akabaho mu buzima atishimiye.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026, yari yatumiyemo ibyamamare bitandukanye birimo Anita Pendo bakoranye kuri Magic FM, Phil Peter, Papa Cyangwe, Rusine, Clapton Kibonge, Passy Kizito, Muco Samson n’abandi.

Ku rubyiniro habanjeho umuhanzi Chris Hat waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, amaraho igihe gito arangije Michael Sengazi yakira Japhet Mazimpaka ari nawe wari nyir’igitaramo.

Japhet Mazimpaka ku rubyiniro yateye urwenya agaragaza, ibintu bitandukanye cyane cyane yibanda ku buzima bwiganjemo ubw’ubwamamare ariko akabihuza n’uko hari igihe umuntu abugeramo ariko mu mufuka nta kirimo.

Hari aho yateye urwenya ati “Ni nka bya bindi byo kurota inzozi zitabaho [...] ibaze nko kujya mu ijuru mwagerayo ‘boss’ wawe akiba.’’

Yanavuze uburyo yageze igihe agakena agashoberwa burundu. Ati “Hari igihe kigera umuntu agakena, ku buryo ugira ngo ibikoresho usiga mu rugo biraganira, gaz ikabwira umuceri ngo tugende... umuriro nawo uti ‘ntimunsiga’.’’

Yakomeje avuga ko aba ari ubuzima bugoye ariko akenshi butuma benshi bagera mu gihe cyo kwamamara, bikabagora mu buryo bukomeye kuko izina riba risumba amafaranga bafite.

Ati “Hari igihe uba wishimirwa n’abantu ariko ibyo byishimo uhabwa nabo bidahuye n’ubuzima umuntu aba abayemo. Ni nayo mpamvu benshi barwara ‘depression’.”

“Hari igihe utinya no kuvuga ikibazo kuko iyo winjiye mu buzima bw’ubwamamare nta kubusohokamo. Hari igihe nigeze gushaka guhindura izina.”

Yavuze uburyo hari igihe cyageze agitangira itsinda rya Bigomba Guhinduka, yahuriragamo na 5K Etienne agacika intege biturutse ku bantu.

Ati “Dutangira ‘Bigomba Guhinduka’, twakoraga amashusho umuntu akajya ahatangirwa ibitekerezo, akareba Etienne ati ‘iki kintu cy’amaso’, twajya kuyikuraho abandi bakaza badushima. Ariko ndi umuntu wita cyane ku nenge nto umuntu amvuzeho.”

“Twajyaga kureba uwo tugasanga ni umuntu ugaragara nk’aho yiyubashye, nkabwira Etienne nti uyu muntu ibyo avuga nibyo. Ariko na none tugaterwa imbaraga na bantu badukundaga ntiducike intege.”

Uyu musore yanasekeje abantu avuga uburyo yiga muri kaminuza, atangiye kugira izina ariko nta mafaranga yagorwaga no gutega ajya kwiga, akigira inama yo kugura igare.

Ariko avuga ko umwaku yigeze kugira rimwe ari uburyo mwarimu yarigiyeho umunyururu ugacika. Avuga ko nabyo byabaye indi nkuru kuri we.

Asoza iki gitaramo, Japhet yavuze ko yarangije kwandika igitabo yise “Social Media Influenza’’. Avuga ko agikora yashatse guhuza ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo hanze.

Yagaragaje ko iki gitabo cyarangiye hasigaye uburyo kizajya hanze, ndetse vuba azamenyesha itariki abamukurikira umunsi ku wundi.

Mu gusoza iki gitaramo Itorero Ishyaka ry’Intore riri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo ndangamuco bise “Nzazicundira”, ryahawe umwanya risusurutsa abitabiriye rinabatumira muri iki gitaramo.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2025 mu Intare Conference Arena i Rusororo, aho kwinjira bizaba ari 10.000 Frw, 20.000 Frw na 35.000 Frw.

Umusizi Rumaga ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzikazi Tonzi na Anita Pendo wari uri kumwe n'abana be b'abahungu bari bitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru wa RBA Kate Gustave Nkurunziza ni umwe mu bari bizihiwe muri iki gitaramo
Umuhanzi Igor Mabano ni umwe mu bari bagiye gushyigikira Japhet Mazimpaka
Umuhanzi Darest uri ibumoso na Papa Cyangwe ni bamwe mu bari bitabiriye
Rusine na Sam Zuby bashyigikiye Japhet Mazimpaka mu gitaramo cye
Paul Rutikanga wamamaye kuri RBA na Ingabire Bibio bari bitabiriye
Phil Peter yari yizihiwe muri iki gitaramo
Passy Kizito uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ni umwe mu bari bitabiriye
Michael Sengazi ni we wayoboye iki gitaramo cya Japhet
Mani Martin yari yitabiriye
Japhet Mazimpaka yateye urwenya agaragaza uko yaruhanye na 5K Etienne babana muri Bigomba Guhinduka
Japhet Mazimpaka yagaragaje uko ubwamamare akenshi buba umutwaro iyo umuntu abugize atarigwizaho agatubutse
Japhet Mazimpaka yafatanye ifoto na Anita Pendo bakoranye muri RBA wari wagiye kumushyigikira
Japhet Mazimpaka imbere y'abari bitabiriye
Itorero Ishyaka ry'Intore rifite igitaramo mu mpera za Mutarama 2025 ryahawe umwanya risusurutsa abitabiriye
Chris Hat ni we wasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Clapton Kibonge ni umwe mu bitabiriye
Andy Bumuntu ni umwe mu byamamare byari byitabiriye
Abanyamakuru Sonia Rolla wa Kiss FM na Sandy Uwase wa TV10 bari basetse bakwenkwenutse
Depite Izere Ingrid Marie Parfaite ni umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Japhet Mazimpaka
Depite Germaine Mukabalisa na we yari yitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages