Uyu munyarwenya azataramana n’abanyeshuri ba INES Ruhengeri tariki 29 Nyakanga 2023. Ni igitaramo kizamuhuza n’abanyempano batandukanye biga muri iyi kaminuza iri mu Karere ka Musanze.
Iki ni igitaramo cya Kane Japhet agiye gukora kuva yatangiza urugendo rw’ibi bitaramo bizenguruka kaminuza “Campus Tour”.
Ni ibitaramo uyu munyarwenya yatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye akomereza i Nyagatare n’i Rukara aho avuka.
Japhet avuga ko ibi bitaramo bisobanuye ikintu gikomeye kuri we kuko mu 2017 ubwo yari muri kaminuza ari bwo yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye.
Icyo gihe hari mu gitaramo cyabereye muri Kaminuza ya Mount Kenya ahabwa umwanya wo kumurika impano ntiyawupfusha ubusa ubu akaba asigaye ataramira mu Rwanda no mu mahanga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!