00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Japhet na Etienne bishimiwe cyane mu gitaramo ’Bigomba Guhinduka ’cyatangiwemo amafaranga menshi (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 September 2022 saa 01:14
Yasuwe :

Itsinda ry’abanyarwenya rigizwe n’abasore babiri Japhet Mazimpaka na 5K Etienne bishimiwe mu gitaramo bise ’Bigomba Guhinduka’ cyabaga ku nshuro ya gatatu, bahabwa amafaranga menshi n’abafana.

Aba basore babanjirijwe ku rubyiniro na Anita Pendo winjiye yambaye imikenyero yitwaje umupira wo gukina (ballon) n’ifirimbi, avuga ko yinjiye nka Salima Mukansanga agiye kwita Izina.

Anita Pendo akihagera yasabye umwe mu bari bamukurikiye kumuha inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu akaza kuzimusubiza gusa byarangiye atayasubije "niba muha abana b’ejobundi amafaranga ntibayasubize ndi nde wo kuyagusubiza?."

Anita Pendo yavuze ko adashaka kuguma ari wenyine (single). Ati "Ariko buriya muri iki gihugu ni njye uzaguma ndi ‘single’ bigombe bihinduke rwose, muramenye mutabwira Japhet kuko ntabwo najya ngura amata ya Dylan n’aya Japhet cyangwa guhora mbakiza igihe barwanye”.

Umuhanzi Kevin Kade wari muri iki gitaramo yinjiye aririmba indirimbo zitandukanye nka Sofia, Tainah n’izindi, yasabye ko abari bahari guhaguruka bakaririmbana indirimbo" Kao" baramwumvira babyinana na we.

Rusine wishimiwe cyane yinjiye abyina akomeza gukora urwenya mu buryo bwe aba ameze nk’uwasinze atangira abaza ati "Ni gute muha amafaranga abantu ndusha ubu-star [ubwamamare]”, umunyarwenya Joshua yahise amuha amafaranga 500Frw.

Nyuma yaho abari bamukurikiye bamuhaye amafaranga babicisha kuri Momo kuri nimero yagiye abandikira muri telefone zabo ndetse no kuyamuha mu ntoki, ubwo iminota yahawe yari irangiye, basabye ko ahaguma ariko ntibyakunda.

Japhet na Etienne binjiye na bo babyina mu myenda y’umukara n’umweru batangira bigereranya n’inyamaswa ziri muri pariki bashimira izindi nyamaswa kuba zaje kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi bavuga ko impyisi n’imbogo zahageze.

Bati "Ubu na mwe mwahageze sinkeneye impyisi yihagarika buri kanya, nabyo bihinduke!".

Bashimiye abaje kwifatanya nabo muri iki gitaramo ari na cyo cya mbere bakoze nyuma yo gutandukana na Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonke.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo Junior Rumaga, Byiringiro Lague, abanyarwenya barimo Pattino, Fally Merci na Nyaxo byari bizwi ko afunzwe yagaragaye muri iki gitaramo.

Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe
Umuhanzi Kevin Kade ni we waririmbye muri iki gitaramo
Basabye ko Rusine aguma ku rubyiniro ariko iminota ye yari yarangiye
Umuhanzi Ben Adolphe bamugarutseho bavuga ko yashoye amafaranga menshi mu kwamamaza indirimbo ye kurusha ayayikoze
Muri iki gitaramo uwanyurwaga yatangaga amafaranga
Abari muri iki gitaramo batahanye akanyamuneza
Japhet na Etienne bishimira ibyo bamaze kugeraho muri Bigomba Guhinduka
Aba basore bamaze kwamamara mu gutera urwenya
Rusine yishimiwe cyane muri iki gitaramo basaba ko aguma ku rubyiniro
Kevin Kade yasusurukije abitabiriye igitaramo cya Bigomba Guhinduka
Umunyarwenya Fally Merci na we yahawe umwanya muri iki gitaramo
Rusine yakuriwe ingofero
Benshi banyuzwe n'inkuru z'urwenya zanyuze muri iki gitaramo
Abanyarwenya bakiri bato bahawe amafaranga menshi
Umunyarwenya 5K Etienne yashimiye abitabiriye igitaramo cyabo
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo
Inkuru zari muri iki gitaramo ntizari gutuma ubumba umunwa
Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio yari muri iki gitaramo
Japhet na 5K Etienne banyuze abitabiriye igitaramo cyabo "Bigomba Guhinduka" cyabaga ku nshuro ya gatatu. Cyabereye muri Camp Kigali ku wa 2 Nzeri 2022
Byari bigoranye kuva muri iki gitaramo udasetse
Abishyuye bashaka guseka rwose bagaruje
Abafana banyuzwe batanga amafaranga menshi
Umusizi Rumaga ntasiba mu bitaramo by'abanyarwenya

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages