Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yatanze, aho yavuze ko atababajwe n’urukundo rwa Diamond na Zuchu ariko na none kuri we abona batajyanye na gato.
Ati “Ntabwo nigeze mbabazwa n’uko Zuchu ari kumwe na Diamond Platnumz, ariko mbere yo gukundana na Zuchu, uyu mugabo yari afite abagore beza cyane kumurusha. Ntekereza ko yahinduye icyerekezo, ariko na none ikintu cy’ingenzi kuri we ni ukwishima.”
Jasinta yabajijwe ibi cyane kuko yavuzwe mu rukundo na Diamond ariko akumvikana kenshi abyamaganira kure, akavuga ko ari umuntu afata nk’umuvandimwe we.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi yashize uyu mukobwa yabibajijweho, mu gusubiza avuga ko adakunda kubigarukaho.
Ati “Ntabwo nkunda kubivugaho kuko abantu bagira ngo ni ukumumenyekaniraho. Ariko, ni umuntu nzi. Ibyamamare byinshi turaziranye cyane. Ntabwo nabivugaho cyane. Ni nk’umuvandimwe. Ikibazo cye akundwa n’abantu benshi. Ntabwo yabyutse umunsi umwe ngo ahite agera aho ari. Ni umuntu mwiza ukora cyane.”
Diamond yabanye igihe kinini na Zari bafitanye abana babiri, batandukana mu 2018, ndetse anafitanye abana b’abahungu na Hamisa Mobetto ndetse na Tanasha Donna. Yanakundanye na Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006.
Aba bagore bose ni bamwe mu babiciye muri Tanzania kubera ubwiza burangaza abahisi n’abagenzi bafite.
Reba ikiganiro IGIHE yigeze kugirana na Jasinta



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!