Ubwo batandukanaga, Jasinta ntiyigeze avuga icyo bapfuye. Icyakora, mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM yabivuye imuzi byose.
Ni ikiganiro cyasohotse ku wa 5 Gicurasi 2026. Avugamo ko yatekerezaga ko yari yarabonye umugabo yasengeraga ariko asanga ari umutekamutwe, bituma bashwana.
Ati “Nanjye nifuzaga kugira umuryango, nkarongorwa, nkabana n’abana banjye. Uwo mugabo yaje narasengeraga kumugira. Yari umunyamanyanga. Yari afite umuryango, afite n’abana twenda kungana. Akambeshya imyaka ye. Yari yararongoye undi mugore”.
Yakomeje avuga ko yageze ubwo amusaba aranamukwa, ariko aza gutahura ko yamubeshye ko yatandukanye n’umugore we wa mbere kandi bakiri kumwe.
Bombi bakundanaga bategeranye bakifashisha itumanaho rya telefone zigezweho.
Umuryango wa Jasinta wari waramaze kwitegura ko ubukwe bwabo bwari kubera muri Kenya mu mpera z’icyumweru cya Saint Valentin mu 2025, riko birangira butabaye.
Jasinta yavuze ko uyu mugabo yanze ko bakorera ubukwe muri Tanzania, cyangwa mu gihugu cye, ahubwo ahitamo kubujyana muri Kenya.
Habura iminsi mike ngo ubukwe bube, umugabo yamubwiye ko yagize gahunda zihutirwa, bityo ko butakibaye.
Ati “Nari ngiye kugira agahinda gakabije. Nariraga buri munsi.”
Yakomeje avuga ko nubwo yanyuze muri ibi bibazo, yifuza umugabo ndetse aha ikaze abasore bifuza kumutereta.
Ati “Umugabo wanjye azaboneka mbere ya Kamena ku bw’amasengesho. Nta mukunzi mfite. Nimba hari unkunda cyane, ndemera, nimba ashaka kundongora, aze”.
Jasinta Makwabe w’imyaka 29, yavukiye muri Tanzania ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda. Yaserukiye Tanzania mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar mu mwaka wa 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!