00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jason Derulo azaririmbana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 June 2017 saa 08:50
Yasuwe :

Jason Derulo yatumiwe nk’umuhanzi w’icyamamare ku Isi uzaririmbana n’abahanzi bari muri Coke Studio uyu mwaka, ategerejwe mu Mujyi wa Nairobi bitarenze iki cyumweru.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane ku Isi yaherukaga kuza muri Afurika y’Uburasirazuba kuwa 28 Nyakanga 2012 ubwo yaje kuririmba mu gitaramo cyasoje irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryegukanywe na King James icyo gihe.

Jason Derulo yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Wiggle’, ‘Whatcha’ Say’, ‘Talk Dirty’, ‘It Girl’, ‘In My Head’, ‘Trumpets’ and ‘Marry Me’; muri iyi minsi afite indi ikunzwe cyane yitwa ‘Swalla’ yakoranye na Nicki Minaj.

Mu itangazo Ubuyobozi bwa Coke Studio Africa bwoherereje IGIHE, bwashimangiye ko Jason Derulo agomba kugera i Nairobi muri iki cyumweru hanyuma agatangira kubonana n’abahanzi bo muri Afurika batoranyijwe uyu mwaka harimo na Bruce Melody wo mu Rwanda.

Iri tangazo rigira riti “Uyu mwaka Coke Studio yabumbiye hamwe Coke Studio Africa na Coke Studio South Africa bihunduka ikintu gikomeye cyane kandi cyiza. Ubu byemejwe ko Jason Derulo ari we muhanzi w’imena uzakorana indirimbo n’abahanzi twatumiye uyu mwaka.”

“Uyu Munyamerika uririmba Pop/R&B ubu akunzwe cyane mu ndirimbo aheruka gusohora yitwa ‘Swalla’, agomba kugera mu Mujyi wa Nairobi, Kenya muri iki cyumweru(Kamena 2017) kugira ngo atangire akore indirimbo ya Coke Studio Africa muri uyu mwaka.”

Mu bahanzi azaririmbana na bo harimo Bruce Melody wo mu Rwanda, yari amaze icyumweru kirenga i Nairobi aho yageze tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Mu bandi bahanzi barimo ni Rayvanny, Izzo Bizness na Nandy bo muri Tanzania; Bebe Cool, Eddy Kenzo, Ykee Benda na Sheebah bo muri Uganda; Khaligraph Jones na Band Becca bo muri Kenya.

Harimo kandi Sami Dan wo muri Ethiopia, Nasty C, Busiswa na Mashayabhuqe bo muri Afurika y’Epfo; Youssoupha wo muri RDC; Dji Tafinha wo muri Angola; Laura Beg wo muri Mauritius; Jah Prayzah na Slapdee bo muri Central Africa Republic; Bisa Kdei na Worlasi bo muri Ghana; Betty G wo muri Ethiopia; Shellsy Baronet na Mr. Bow bo muri Mozambique; Denise wo muri Madagascar na Ozane wo muri Togo; ndetse na Freeda wo muri Namibia.

Jason Derulo agiye kuza muri Kenya gukorana indirimbo n'abahanzi barimo Bruce Melody

Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

Mu 2014, umuhanzi ukomeye ku Isi watumiwe ni Wyclef nyuma mu 2015 hatumirwa Ne-Yo mu gihe mu mwaka ushize hatumiwe Trey Songz. Icyo gihe yaririmbanye na Rema Namakula (Uganda), Yemi Alade (Nigeria), Vanessa Mdee (Tanzania), Neyma (Mozambique), Serge Beynaud (French West Africa), Lij Michael (Ethiopia), Stonebwoy (Ghana), Nyashinski (Kenya) na Emtee (South Africa).

Aba Producers bakomeye batunganyije indirimbo z’aba bahanzi batumiwe harimo Masterkraft (Nigeria) na DJ Maphorisa (South Africa), aba ni nabo bazakora indirimbo izahuza Jason Derulo n’abahanzi bo muri Afurika.

Ubwo aheruka kuza mu Rwanda yari yatumiwe na Bralirwa
Jason Derulo yaherukaga kuza mu Rwanda mu 2012 gusoza PGGSS
Ubwo aheruka mu Rwanda, Jason Derulo yabonanye na Jay Polly na King James bari bageze ku cyiciro cya nyuma cya PGGSS
Bruce Melody ari mu bahanzi batumiwe muri Coke Studio uyu mwaka
Jason Derulo aheruka gukora indirimbo yitwa 'Swalla' iri guca ibintu ku Isi

Mu mwaka ushize abahanzi bo muri Afurika baririmbanye na Trey Songz

Swalla, imwe mu ndirimbo nshya za Jason Derulo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages