Iyi ndirimbo Jason Derulo yayiririmbye bwa mbere mu gitaramo yakoreye muri Australia ku wa 23 Nzeri 2026.
Indirimbo ‘Let Me Be’ ya Elvin Cena, Jason Derulo aherutse gusubiramo ari kumwe na Qing Madi, iherutse guca agahigo, ubwo yarangizaga Kamena 2026 iyoboye urutonde rw’indirimbo 50 zo mu njyana ya Afrobeat zumvwa cyane kuri Billboard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
‘Let Me Be’ yabaye imwe mu ndirimbo zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) zamamaye cyane ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo yakoraga iyi ndirimbo, Elvin Cena, utarashakaga kumenyekana nk’umuhanzi ukoresha AI mu muziki, yayishyize hanze yiyise ‘The Second Voice’. Nyuma yo kubona ko imenyekanye cyane, yatangiye guhishura ko ari we wayikoze.
Elvin Cena, ufite imyaka 21, yatangiye gukora umuziki mu 2020. Mbere ya ‘Let Me Be’, yari atarabona uko amenyekana cyane mu ruganda rwa muzika. Iyi ndirimbo yahise imuzamurira izina, nubwo kuva ubwo yagerageje gukora izindi ndirimbo ariko nta yindi iragera ku rwego rwo kwamamara nka yo.
Jason Derulo amaze iminsi muri Australia mu rugendo rw’ibitaramo yise ‘The Last Dance World Tour’. Yatangiriye i Brisbane ku wa 17 Nzeri 2026, akomereza i Sydney ku wa 19 Nzeri ndetse i Melbourne ku wa 21 Nzeri, mbere yo kwerekeza i Perth ku wa 23 Nzeri.
Kuri uyu wa 25 Nzeri 2026, Derulo afite igitaramo kizabera muri Adelaide Entertainment Centre, mbere yo gusoza igice cy’urugendo rwe muri Australia akomereza muri Nouvelle-Zélande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!