Nk’uko Jason Derulo ubwe yabyitangarije, yavuze ko yongeye gukundana kubera umutima mwiza yasanganye Daphne Joy wahoze ari umugore w’umuraperi 50 Cent banafitanye umwana w’umuhungu.
Aganira na E!News, Jason yagize ati, “Sinifuza kuvuga byinshi ku rukundo rwanjye rushya gusa ndi mu bihe byiza kandi ndyohewe n’ubuzima.”
Jason Derulo yeruye iby’urukundo rwe na Daphne Joy nyuma y’igihe kirekire byari bimaze bivugwa ko bakundana ariko bakabigira ubwiru. Kuva bamenyana mu Kuboza 2015, bakunze kugaragara bari kumwe mu ruhame ndetse bishimanye.
Jason Derulo akundanye na Daphne Joy nyuma y’imyaka ibiri amaze atandukanye na Jordin Sparks bari bamaranye igihe kigera ku myaka itatu ndetse banateganya kubana.
Nubwo aba bombi bamaranye igihe gito cyane bakundana, ntibahwema kugaragaza urukundo rwinshi, bashyigikirana kandi bajya inama kuri byinshi nk’uko Daphne Joy yabitangaje.
Mu mwaka wa 2012, Jason Derulo yaje mu Rwanda ubwo yari yatumiwe mu gitaramo gisoza PGGSS2, yegukanwe na King James ndetse anasura abarwayi bo mu bitaro bya CHUK.



















TANGA IGITEKEREZO