Umuraperi Jay C amaze imyaka umunani akora umuziki, yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki mu mwaka wa 2012 gusa izina rye ryahawe imbaraga n’indirimbo zirimo ‘Isugi’, ‘Sentiment’ yakoranye na Bruce Melody n’izindi.
Mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise ‘Am Back’ isa n’iyamugaruye mu muziki nyuma y’igihe cyari gishize asa n’usinziriye. Muri iyi ndirimbo yibasiye mu buryo bukomeye abaraperi batereranye injyana ya Hip Hop n’abafata ibiyobyabwenge.
Nyuma yayo nibwo yinjiye muri Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere. Yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ryamusigiye isomo rikomeye mu muziki ndetse rimwungura ubumenyi mu kazi akora.
Ati “Ibyo nasabwaga gukora narabikoze, irushanwa nakuyemo inararibonye, ibyerekeye kuririmba live, kuririmbira abafana benshi, nungutse inshuti, nungukiyemo byinshi muri make.”
Yongeyeho ati “Nyuma y’irushanwa ubuzima bw’umuziki burakomeje, ubu nasohoye video nshya y’indirimbo nakoze ndi kumwe na Social Mula, ubu mfite undi mushinga munini nshaka gukora mu mpera z’uyu mwaka nkamurika album yanjye ya mbere. “
Jay C yavuze ko kuba amaze imyaka umunani nta album n’imwe arashyira hanze ahanini ngo byaterwaga n’ubushobozi buke n’ibibazo byamuzitiraga nk’umuraperi wari ugishaka kuzamuka.
Ati “Imbogamizi zari nyinshi, nta bushobozi nari mfite, nakoreraga umuziki mu bukene, muri make hari ibibazo byinshi byambuzaga kuba nakora album nk’abandi bahanzi.”
Iyi album izaba ibumbiyeho indirimbo ziganjemo izo yakoze nyuma y’iyakunzwe cyane mu minsi ishize yise ‘Am Back’ ari nacyo gihe afata nk’icyihariye ku muziki we.
Ati “Album yitwa ‘Ntimugikumbuye ukundi’, ndashaka kuzayikora ku buryo izaba igizwe n’indirimbo cumi n’ebyiri ziganjemo inshyashya zirimo izakunzwe nyuma ya ‘Am Back’. Nahisemo gushyiraho indirimbo nakoze nyuma ya Am Back kuko nibwo natangiye kubona ubuzima bw’umuziki nari ntegereje. Mbere narakoraga simbone umusaruro ariko ubu ibintu nkora ndabona ko bifite aho bigana.”
Ibitaramo byo gushyira hanze album ya Jay C ateganya kuzabikorera mu Mujyi wa Musanze ndetse na Rubavu, uduce afata nk’uduhatse utundi mu kugira ubwiganze bw’abakunda umuziki we benshi.



















TANGA IGITEKEREZO