00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay C yakomoje ku buryo Bull Dogg yakuye mu isoni abaraperi bagenzi be b’i Kanombe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 June 2024 saa 08:24
Yasuwe :

Umuraperi Jay C yahishuye uko Bull Dogg yakuye mu isoni urungano rwe i Kanombe bigatuma benshi bahabwa amahirwe yo gukora umuziki cyane ko ababyeyi babo batabyumvaga.

Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe niba gutangira umuziki iwabo ari ibintu bumvaga.

Uyu muraperi ahamya ko mu gihe batangiraga umuziki iwabo batabyumvaga yewe bafataga amafaranga babishyuriyemo ishuri n’umwaya wabo babatayeho nk’ibyapfuye ubusa.

Jay C ahamya ko imyumvire y’ababyeyi babo yahinduwe n’uko Bull Dogg yari abakuye mu isoni agatsinda ikizami cya Leta abona ‘bourse’ yo kwiga muri Kaminuza.

Uyu muraperi wakuriye mu gace kamwe na Fireman kimwe na Bull Dogg, yavuze ko bakuze ababyeyo babo batumva ko umuntu yakora umuziki by’umwihariko ngo akore Hip Hop.

Ati “Njye nko mu gace nabanaga na Fireman ababyeyi banjye baziranye naba Bull Dogg, ari abantu b’inshuti. Babonaga turi ibirara tutazatsinda amasomo nta diplome tukibonye, mbega bahombye amafaranga yabo n’umwanya wabo.”

Jay C yagaragaje ko Bull Dogg ariwe wabakuye mu isoni mu gihe ababyeyi babo bari babatakarije icyizere.

Ati “Bull Dogg yaragiye adukura mu isoni atsinda ikizami cya Leta, we abona na ‘bourse’. Ni mu gihe hari abandi babaga bitonda mu gace ariko bitari byahiriye nkawe, icyo gihe byabaye ishema kuri twe bityo n’imiryango itangira kubona ko nta kibazo cyacu.”

Kugeza ubu uko bakuranye aba baraperi ni bamwe mu beza babayeho mu muziki by’umwihariko muri Hip Hop y’u Rwanda.

Jay C yakomoje ku buryo Bull Dogg yakuye mu isoni urungano rwe rw’i Kanombe
Bull Dogg yatsinze ikizami cya Leta bitera ishema urungano rwe rw'i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages