Jay Polly yaherukaga gukora igitaramo ‘kitagenze neza’ cyo kumurika album ya Gatanu yise ‘Ubuzima bwanjye’ yafatanyije na Ama G The Black, cyabereye i Remera kuri Stade Ntoya kuwa 26 Kanama 2016.
Mu minsi yashize yagiye avugwa mu bibazo bya hato na hato na bamwe mu bari bashinzwe kwita ku nyungu z’umuziki we, ubu ngo yafashe umwanzuro wo gutoranya irindi tsinda rizamufasha kuzamuka.
Yagize ati “Nari maze igihe nsa n’ucecetsemo ukuntu ariko ndahari, hari imishinga ndimo no kugerageza gukora ibyo abafana bifuza. Umuziki warahindutse, natwe tugomba gukora ibijyanye n’izo mpinduka.”
Nubwo amaze igihe kinini asa n’ucecetse ndetse atagaragara cyane mu muziki nka kera, Jay Polly ngo afite umushinga ukomeye wa album ya gatandatu yise ‘Nta mpaka’, indirimbo zose ziyigize ngo zibanda ku kuvuga byeruye ibibazo, amahari, ubugambanyi n’impinduka zagiye zibaho mu muziki w’u Rwanda.
Yagize ati “Iyo album yumvikanisha Jay Polly wa kera, ndirimba muri ya Hip Hop abafana bamenyereyemo kera, mvugamo impinduka zagiye ziba, ubugambanyi, amahari n’ibyo bibazo byose twagiye tunyuramo, izajya hanze muri Nyakanga uyu mwaka.”
‘Nta mpaka’ izaba igizwe n’indirimbo umunani, kugeza ubu Jay Polly amaze gushyira hanze imwe yise ‘Niyibizi’, muri iki cyumweru nabwo azasohora indi yise ‘Too much’ yahuriyemo n’abahanzi Urban Boyz, Uncle Austin, Bruce Melody na Khalifan.
Yavuze ko yahisemo gukora album ifite indirimbo ziri mu mujyo wo kumvikanisha ibibazo umuziki wanyuzemo kugira ngo yereke bagenzi be aho bacika intege bigatuma badatera imbere nko mu bindi bihugu.
Ati “Ni ibintu bibabaje cyane, usanga umuntu agiye hariya akagirira ishyari mugenzi we ku bw’intambwe ntoya ateye mu muziki. Izo beef[umwiryane] mwumva nazirwanyije kenshi, mu ndirimbo zanjye no mu biganiro nagiye ntumirwamo. No kuri iyi album nibyo mvuga, ndabereka icyo twagakwiye gukora ngo dutere imbere nko muri Uganda cyangwa za Nigeria, aho kwirirwa mu matiku n’ibibazo bidafite ishingiro.”
Jay Polly afatanya umuziki n’ubugeni akora, aherutse kumurika icyiciro cya kabiri cy’ubugeni yahanze, ni nyuma y’ibihandi bihangano mbumbe [collection] yise “Isooko”,. Iki cyiciro cyari gikubiyemo ibishushanyo bye bwite n’iby’abandi banyabugeni yakoranaga na bo muri Isooko Arts.

Uyu muraperi yatoje benshi mu banyabugeni, ibihangano bye bwite bicuruzwa mu nzu z’ubugeni mu Mujyi wa Kigali cyo kimwe no ku Kimihurura kuri Uburanga Arts Studio.




Ibitekerezo 0