00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly na Senderi baba babeshya Abanyarwanda nkana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 June 2014 saa 09:08
Yasuwe :

Ababurana ari babiri , iyo hatabayemo akarengane umwe muri bo aba yigiza nkana. Iyi mvugo itandukanye cyane n’ibyo Senderi na Jay Polly bakora cyangwa babwira Abanyarwanda aho banyura hose mu irushanwa rya PGGSS4 babizeza ko bazagaruka babazaniye igikombe bamaze kugitwara nyamara bose bashobora kuzataha amara masa.
Birashoboka cyane ko umwe muri aba bahanzi bombi yazegukana iki gikombe ndetse ntibyatungurana uko ari babiri habuzemo uwegukana iki gikombe dore ko badahanganye hagati yabo (…)

Ababurana ari babiri , iyo hatabayemo akarengane umwe muri bo aba yigiza nkana. Iyi mvugo itandukanye cyane n’ibyo Senderi na Jay Polly bakora cyangwa babwira Abanyarwanda aho banyura hose mu irushanwa rya PGGSS4 babizeza ko bazagaruka babazaniye igikombe bamaze kugitwara nyamara bose bashobora kuzataha amara masa.

Birashoboka cyane ko umwe muri aba bahanzi bombi yazegukana iki gikombe ndetse ntibyatungurana uko ari babiri habuzemo uwegukana iki gikombe dore ko badahanganye hagati yabo ahubwo hari abandi bahanzi 8 nabo bagishaka cyane.

Kuva ibitaramo bizenguruka mu ntara byatangira mu gihugu, Senderi yabwiraga abafana ko agomba kuzagaruka kwishimana nabo abazaniye igikombe ndetse agashimangira ko ari we ugikwiriye kurusha abandi. Jay Polly na we, mu mvugo z’abaraperi yakunze kwerura akabwira abafana ko ari we ukwiriye igikombe ndetse na we akabizeza ko agomba kuzagaruka akibazaniye.

Jay Polly na Senderi bishingikirije iki? Ni inde ubeshya Abanyarwanda nkana?

Ntawambuye ububasha bwo kugitwara aba bahanzi bombi gusa ku itariki ya 9 Kanama 2014, umwe muri bo azicisha bugufi aharire igikombe mugenzi we ndetse birashoboka cyane ko hagati yabo bazashimira undi muhanzi mu 8 basigaye ubwo azaba amaze kwegukana iki gikombe bo bagataha amara masa. Ndetse no kuwa 12 Kanama i Rubavu bashobora kutisanga muri 3 ba mbere bazakomeza.

Urugendo banyuzemo ni rurerure, iminsi isigaye ngo igikombe gitangwe ni mike ariko igoye kurusha indi minsi yose bamaze kwiyereka abafana. Aho bagiye banyura hose, aba bahanzi bagiye bagaragaza umwihariko kurusha bagenzi babo umunani bategereje kuzumva izina ry’uwabahize.

Senderi yahize Jay Polly na bagenzi be mu gukora udushya no kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibikorwa yagiye akora mu bitaramo cyangwa uburyo yagiye aririmbamo. Ku rundi ruhande, Jay Polly na we yeretse Senderi ko nubwo amurusha udushya, na we amurusha igikundiro no kwamamara mu Rwanda kumurusha. Ntibivuze ko Senderi adafite abafana benshi cyangwa aho yanyuze nta bakunzi yari afite ariko hagati ye na Jay Polly harimo intera nini mu gukundwa no kwishimirwa.

Nk’uko byagiye bigarukwaho cyane n’abagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa, iki gikombe kizahabwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi, ufite ikinyabupfura kubarusha, uririmba neza kandi wahize bagenzi be mu gutorwa n’abaturage.

Hagati y’aba bahanzi bombi, buri wese aracyafite amahirwe kuri iki gikombe. Gusa, ntibakwiye kwirengagiza ko hari n’abandi bagenzi babo 8 na bo bari mu irushanwa kandi ntibaryinjiyemo baje kumurika imideli cyangwa kwifotoza gusa ahubwo nabo baragishaka kandi birashoboka ko umwe muri bo ari we wagitwara, Senderi na Jay Polly babireba.

Senderi na Jay Polly ni bo bavuka henshi mu Rwanda

Kuva mu gitaramo cya mbere cyabereye i Rusizi kugeza ubu, Jay Polly na Senderi bagiye bahuriza ku mvugo imwe. Wasangaga umwe avuye ku rubyiniro abwiye abafana ati, ‘munshyigikire ntware iki gikombe kandi muzirikana ko hano ari iwacu’.

Aho iri rushanwa ryagiye rinyura hose, Senderi yabwiraga abafana ko ariho avuka, yahize amashuri abanza cyangwa yahakuriye. Jay Polly na we ubwo irushanwa ryari rigeze i Nyagatare yavugiye kuri Radio ko ari ho avuka ndetse abwira abaturage ko bakwiye kumushyigikira igikombe akazakibazanira. Ku munsi w’igitaramo i Nyagatare, aba bombi bongeye kubwira abaturage bo muri aka gace ko ari ho bavuka ndetse bakeneye ubufasha kugira ngo igikombe kizatahe iwabo.

I Gicumbi, Senderi yabwiye abafana ko bakwiye kumushyigikira akazabazanira iki gikombe ndetse ababwira uduce yakuriyemo. Icyo gihe Jay Polly we yabwiye abafana ko bakwiye kwerekana ko ari we muhanzi wabo agahiga bagenzi be.

Mu gitaramo cya Live cyabereye i Muhanga, aba bahanzi bombi bongeye guhuriza ku mvugo imwe yibutsa abafana ko bagomba kuzagaruka babazaniye igikombe.

Jay Polly ni we wabanje mbere ya Senderi ku rubyiniro maze ubwo yari amaze kuririmba aravuga ati, “Igikombe gifitwe n’umuraperi, tugomba kugitwara kikaguma muri Hip Hop. Ndabashimiye kuba mubinyeretse. Nzagaruka mbazaniye iki gikombe hano”.

Senderi waririmbye akurikiye Jay Polly na we asezera abafana yagize ati, “Muhangaaaaa, ndabashimiye kuba munyeretse ko munshyigikiye. Kuntora ni ukwandika 8 ukohereza kuri 4343. Igikombe nzakizana hano twishimane kandi ni njye ugikwiriye. Sawaaaaa???”

Jay Polly n’uyu mugenzi we, ni bo bakunda kwizeza abafana ko bagomba kuzagaruka kwishimana na bo babazaniye iki gikombe. Abandi bahanzi 8 nta n’umwe uravuga iri jambo nyamara si uko badashoboye cyangwa badakwiriye igikombe.

Nubwo Senderi yizeza abafana ko agomba kuzabazanira igikombe bakacyishimira yirengagiza ko no mu mwaka wa 2013 ari ryo jambo yababwiraga cyane nyamara yavuyemo ku ikubitiro. Jay Polly na we wizeza abafana igikombe, yirengagiza ko inshuro ebyiri zose yagiye muri iri rushanwa yari akunzwe cyane ndetse akaba yarageragezaga ariko byagera ku munsi wo gutanga igikombe agasezererwa amara masa.

REBA UKO JAY POLLY YITWAYE I MUHANGA:

Umwe muri bo ashobora kugitwara, ariko ibyo kuzazanira igikombe abafana babo mu ntara ntawabihamya ko byazabaho. Senderi mbere yo gutwara Salax yavugiraga ku maradiyo yizeza abo mu byaro ko azakibashyira, uretse kuba akigendana mu modoka aho agiye hose ntiyagishyiriye abafana nk’uko yari yabibemereye

REBA UKO SENDERI YARIRIMBYE LIVE I MUHANGA:

Muri aba bahanzi bombi, ni inde ubeshya Abanyarwanda nkana?

VIDEO: Eliel Sando


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages