00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly, Toniks, Sheebah na Kansenyanku mu gitaramo kidasanzwe i Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 26 July 2013 saa 04:15
Yasuwe :

The Posh, akabari kari mu tugezweho i Kigali gaherereye i Remera aho bita ku Cyamitzingi kateguye igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere gihuza abahanzi baturutse mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Iki gitaramo cyiswe “East African Nite” kizaba kuri uyu wa 2 Kanama 2013, guhera saa kumi n’ebyiri kugeza mu gitondo.
Muri iki gitaramo hazaba harimo umuraperi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda Jay Polly, umuhanzi Toniks Allan Ampaire uzwiho gukundwa cyane n’abakobwa mu (…)

The Posh, akabari kari mu tugezweho i Kigali gaherereye i Remera aho bita ku Cyamitzingi kateguye igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere gihuza abahanzi baturutse mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Iki gitaramo cyiswe “East African Nite” kizaba kuri uyu wa 2 Kanama 2013, guhera saa kumi n’ebyiri kugeza mu gitondo.

Muri iki gitaramo hazaba harimo umuraperi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda Jay Polly, umuhanzi Toniks Allan Ampaire uzwiho gukundwa cyane n’abakobwa mu gihugu cya Uganda, Umuhanzi w’Umugande Sheebah wahoze mu itsinda rya Obssession, na Ray Signature (Kasenyanku).

Muri iki gitaramo hazaba harimo abadj b’inzobere nka Dj Kadir Dj Jasper.

The Posh, akabare kazaberamo iki gitaramo gaherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege i Kanombe ahateganye na Kobil, hazwi ku izina ryo ku Cyamitzingi.

Umuhanzi Toniks Allan Ampaire
Iki gitaramo kizaba gihuza abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'i Burasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages