00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yasohotse muri gereza (Amafoto & Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Muvunyi Arsène
Kuya 1 January 2019 saa 09:51
Yasuwe :

Umuraperi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, Tuyishime Joshua, uzwi nka Jay Polly yatangiye umwaka wa 2019 ari mu buzima busanzwe nyuma y’amezi atanu yari amaze muri Gereza ya Nyarugenge.

Umwaka wa 2019 utangiranye n’amateka mashya y’umuhanzi Jay Polly, washaririwe bikomeye n’uwa 2018.

Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo yari asohotse muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, yitwaje inkoni aherekejwe n’umucungagereza.

Yageze hanze abanza gutinda gato ubona aganira n’uwo mucungagereza, nyuma arazamuka agana ku biro bya gereza aho yafatiye impapuro zimurekura.

Umugore we Uwimbabazi Sharifa yagiye kumwakira agisohoka muri gereza hamwe n’umwana wabo.

Kuwa 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo, akanakurizamo ubumuga buri hagati ya 20 na 30 % nk’uko byerekanywe na raporo ya muganga.

Jay Polly yakubise umugore we mu rukerera rwo kuwa 4 Kanama 2018, ubwo bombi bari bavuye mu kabari banyoye, bakagirana amakimbirane yavuyemo imirwano ikomeye.

Gereza kuri Jay Polly yamubereye ishuri rikomeye, ndetse ngo yiteguye guhita akora indirimbo yise Umusaraba wa Yoshuwa, izaba ivuga ku bizazane yanyuzemo mu mwaka wa 2018.

Kuri uyu munsi w’ubunani hanateguwe igitaramo cyo kwakira uyu mugabo, kiza kubera mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama.

Agisohoka muri gereza, mu bagiye kwakira Jay Polly harimo na Bad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira.

Jay Polly yasohokanye n'umucungagereza, ahita amusezeraho
Yasohotse muri gereza ari kumwe n'umwe mu bayicunga
Uyu muraperi yavuye muri gereza yitwaje inkoni
Jay Polly yari yambaye imyenda y'umukara hose
Ibyishimo byasaze Bad Rama wagiye gusanganira Jay Polly, wanateguye igitaramo cyo kumwakira
Umuhanzi Edouce n'umugore wa Jay Polly bereka umwana ko Se afunguwe
Jay Polly ahoberana n'umugore we Uwimbabazi Sharifa
Jay Polly yavuze ko ubu yabaye umuntu mushya
Byari ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubona Jay Polly asoje igifungo cy'amezi atanu
Umuhanzi Edouce yagiye kwakira mugenzi we Jay Polly
Jay Polly yagaragaje ibyishimo bikomeye abonye umwana we
Jay Polly yinjiye mu modoka ateruye umwana we
Uwimbabazi yagiye kwakira umugabo we kuri gereza i Mageragere
Bad Rama niwe wagiye gukura Jay Polly i Mageragere
Yatahanye igitabo yakundaga gusoma ari muri gereza, cyitwa Scarpetta cyanditswe na Patricia Cornwell mu 2008

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages